Abayobozi n’abakozi by’umwihariko abakora ku cyicaro gikuru cy’Ikigo Twitter Inc, gifite urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, basabwe kuba basubiye iwabo, nyuma y’uko iki kigo cyafunze ibiro mu gihe gito.
Ntabwo hasobanuwe impamvu y’ibi, gusa ubutumwa bwohererejwe abakozi, buvuga ko ibiro by’iki kigo bizaba bifunze kugeza kuwa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.
Ni itangazo rije nyuma y’amasaha make benshi mu bakozi b’iki kigo barimo gusezera ku kazi, nyuma yo guteguzwa na nyir’iki kigo, Elon Musk kongera amasaha y’akazi.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Musk yari yabwiye abakozi be ko kugeza kuwa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, uzaba ataremera kugendera kuri ayo mabwiriza mashya, yahita asezera ku kazi, gusa ngo akazahembwa amezi atatu adakora.
- Advertisement -
Nyuma y’ibyo, bahawe ubutumwa bugira buti: “Mukomeze gukurikiza politiki y’ikigo, mwirinda kuganira ku mabanga n’amakuru yacyo ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru cyangwa ahandi.”
Inkuru z’Ikigo Twitter Inc, zimaze iminsi zishyushye kuva mu kwezi gushize, ubwo umuherwe Elon Musk yakiguraga miliyari mirongo ine n’enye (44,000,000$) z’Amadolari ya Amerika.
Izi nkuru zigaruka ku mavugurura mashya n’impinduka uyu muherwe yazanye kandi akomeje gukora, ibintu byatumye benshi mu bari abakozi n’abayobozi bacyo birukanwa, abandi bagasezera ku mirimo yabo.