Nyuma yo kuzamurwa mu ntera igashyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’, Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro yitezweho kwitabirwa n’abakinnyi benshi bakomeye ku Isi.
‘Kigali International Peace Marathon’ y’uyu mwaka iteganyijwe tariki ya 9 Kamena ndetse iri rushanwa rizaba ku nshuro yaryo ya 19 kuva mu 2005.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Niyintunze Jean Paul, yabwiye UMURENGEZI ko kuba irushanwa riheruka ryaragenze neza biri mu byatumye urwego rwa “KIPM” ruzamurwa ndetse bizatuma hitabira abakinnyi benshi bakomeye.
- Advertisement -
Ati “Kigali International Peace Marathon [KIPM] y’ubushize yagenze neza muri rusange kuko ni bwo yari yabonye ‘label’ nshya hakazamo bwa mbere abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Kuba yaragenze neza ni na byo byatumye ‘World Athletics’ [Ishyirahamwe ry’iyi mikino ku Isi] itwemerera Label ya Elite uyu mwaka.”
Yakomeje agira ati “Kuba Label yarazamuwe bivuze ko KIPM yazamuwe mu ntera ya za Marathon ku Isi, bityo ikitabirwa n’abakinnyi bakomeye cyane ku Isi no kwitabirwa n’abanyamahanga benshi n’igihugu kikabyungukiramo muri rusange.”
Global Elite Label Status ni icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa akomeye ku Isi nyuma ya Gold na Platinum.
Kigali International Peace Marathon yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).
Niyintunze yongeyeho ko “icya mbere abantu bakwitega ni ukuzabona abakinnyi bakomeye mpuzamahanga kandi n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakazunguka ubunararibonye.”
Byitezwe ko mu minsi mike iri imbere ari bwo hazamenyekana bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bazitabira Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka.
Muri irushanwa riheruka kuba mu 2023, Abanya-Kenya bihariye imidali kuko muri 12 begukanyemo 10. By’umwihariko mu bagabo, George Onyancha yegukanye Full Marathon akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.
Ni mu gihe mu bagore, Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.
Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.