UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 3 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 4 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Twitege iki kuri ‘Kigali International Peace Marathon’ iheruka kuzamurirwa urwego?
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Twitege iki kuri ‘Kigali International Peace Marathon’ iheruka kuzamurirwa urwego?

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 14/05/2024 saa 2:27 PM

Nyuma yo kuzamurwa mu ntera igashyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’, Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro yitezweho kwitabirwa n’abakinnyi benshi bakomeye ku Isi.

 

‘Kigali International Peace Marathon’ y’uyu mwaka iteganyijwe tariki ya 9 Kamena ndetse iri rushanwa rizaba ku nshuro yaryo ya 19 kuva mu 2005.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Niyintunze Jean Paul, yabwiye UMURENGEZI  ko kuba irushanwa riheruka ryaragenze neza biri mu byatumye urwego rwa “KIPM” ruzamurwa ndetse bizatuma hitabira abakinnyi benshi bakomeye.

- Advertisement -

Ati “Kigali International Peace Marathon [KIPM] y’ubushize yagenze neza muri rusange kuko ni bwo yari yabonye ‘label’ nshya hakazamo bwa mbere abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Kuba yaragenze neza ni na byo byatumye ‘World Athletics’ [Ishyirahamwe ry’iyi mikino ku Isi] itwemerera Label ya Elite uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati “Kuba Label yarazamuwe bivuze ko KIPM yazamuwe mu ntera ya za Marathon ku Isi, bityo ikitabirwa n’abakinnyi bakomeye cyane ku Isi no kwitabirwa n’abanyamahanga benshi n’igihugu kikabyungukiramo muri rusange.”

 

Global Elite Label Status ni icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa akomeye ku Isi nyuma ya Gold na Platinum.

Kigali International Peace Marathon yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).

Niyintunze yongeyeho ko “icya mbere abantu bakwitega ni ukuzabona abakinnyi bakomeye mpuzamahanga kandi n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakazunguka ubunararibonye.”

Byitezwe ko mu minsi mike iri imbere ari bwo hazamenyekana bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bazitabira Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka.

Muri irushanwa riheruka kuba mu 2023, Abanya-Kenya bihariye imidali kuko muri 12 begukanyemo 10. By’umwihariko mu bagabo, George Onyancha yegukanye Full Marathon akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.

 

Ni mu gihe mu bagore, Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.

Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.

Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.

Kigali International Peace Marathon yitezwemo abakinnyi bakomeye ku Isi nyuma y’aho yazamuriwe urwego igashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’amarushanwa akomeye

Muhire Jimmy Lovely May 14, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 10 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 10 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 10 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?