Itorero Fatherhood Sanctuary rivuga ko rifite icyuho mu Bakirisitu basenga babifatanyije n’ubucuruzi(Business), kandi byose bikagenda neza, bityo ko rishaka guhuza ubuzima bw’umwuka n’ubuzima busanzwe.
Ibi, byatangarijwe mu kiganiro iri torero ryagiranye n’Itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, mu rwego rwo kwitegura Ihuriro rizitabirwa n’abantu barenga Ijana, baturutse hirya no hino ku Isi, rikazatangira tariki 09 kugeza 11 Ugushyingu 2022.
Bishop Hakizimana Pacifique, uhagarariye Fatherhood Sanctuary mu buryo bw’Amategeko, yavuze ko batekereje iki gikorwa cy’ihuriro kugira ngo bahuze Abakirisitu n’abandi bantu babashije gukora ubucururuzi n’indi mirimo yinjiza amafaranga, babifatanyije no gusenga kandi bikagenda neza.
Ati: “Abantu batwigishije Iyobokamana batugiriye neza, kuko batweretse inzira yo gusenga n’iherezo ry’ubuzima, ariko ntibatweretse mu buzima busanzwe icyo twakora muri urwo rugendo ngo tubeho neza kandi Dusenga.”
- Advertisement -
Akomeza agira Ati: “Hari Abakirisitu bahuje gusenga no gukora ubucuruzi, ndetse n’indi mirimo ituma babaho neza mu buzina busanzwe kandi bikagenda neza. Abo nibo dushaka guhuza n’abandi Bakirisitu batari bitabira guhuza indi mirimo ibyara inyungu no gusenga.”
Rucyahana Mpuhwe Andrew, umuyobozi w’Akare ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagaragaje ko iki gikorwa ari ingirakamaro, kuko iterambere ry’Abakirisitu ari inyungu ku karere.
Ati: “Aya ni amahirwe tugomba kubyaza umusaruro. Iri huriro rizitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bahamare iminsi ine bakoresha amahoteri ndetse basangiza abatuye mu Karere ka Musanze uburyo bakoresheje, mu guhuza gusenga ndetse no gukora indi mirimo ibyara inyungu.
Ubu kandi ni uburyo bwo gukomeza kumenyekanisha Akarere kacu ka Musanze, tukereka abahatembera ko inama zikomeye dushoboye kuzakira, bityo bikongera ishoramari.”
Itorero Fatherhood Sanctuary ari na ryo ryateguye iri huriro, rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Musanze, rikaba ryarashinzwe mu mwaka 2014.