Abahoze muri Polisi y’u Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko nubwo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bitababuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibi, babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2022, mu muganda udasanzwe bakoreye mu Kagali ka Cyinyana, Umudugudu wa Nyakagarama, ho mu Murenge wa Gishali.
Aba bahoze muri Polisi, bafashije umuryango w’umusaza Jean Nepomuscène Karekezi, w’imyaka 71 y’amavuko n’umugore we Nyiramahoro, bawubakira igikoni n’ubwiherero, ndetse banawugabira ihene mu rwego rwo kuwufasha kwikenura.
CSP Rutishisha Jean Bosco wari uhagarariye aba bapolisi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko batekereje gufasha uyu muryango nk’imwe mu nshingano zabo nk’abandi Banyarwanda, zo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, imibereho myiza y’abaturage no kuba intangarugero.
- Advertisement -
Avuga ko uyu muryango bawuhisemo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zizi neza imibereho yawo, ndetse ngo baranawusura kugira ngo babanze bamenye ubufasha n’inkunga ukeneye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishali Muhinda Augustine, yashimiye iki gikorwa cy’ubufasha cyateguwe n’abahoze ari Abapolisi, ndetse n’uyu muryango utangaza ko wishimiye ubu bufasha n’inkunga y’itungo wagenewe.
Akagali ka Cyinyana ni kamwe mu tugali turindwi tugize uyu Murenge wa Gishali, ubusanzwe uri mu nkengero z’umujyi wa Rwamagana. Imibereho y’abagatuye ishingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubushabitsi.
Uyu muryango wubakiwe igikoni, ubwiherero, ndetse unagabirwa ihene
Aba bahoze muri Polisi bavuga ko bagifite byinshi byo gufasha mu Iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage