Nyuma y’iminsi ibiri gusa Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika The Ben na Diamond Platnumz wo muri Tanzania basohoye indirimbo bise ‘Why’ mu buryo bw’amajwi, kuri ubu bamaze gushyira ahagaragara n’amashusho yayo.
Iyi ndirimbo yari itegerejwe n’abantu batari bake nyuma yo kumva ko aba bahanzi bombi bafite umushinga wo gukorana indirimbo, yasohotse bwa mbere ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, mu buryo bw’amajiwi ariko ifite amashusho y’amagambo (Audio & Lyrics Video).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, nibwo basohoye n’amashusho yayo mu buryo bw’umwimerere (Official Music Video) nayo bigaragara ko yari ategerejwe na benshi.
Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza, mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n’igiswayile.
- Advertisement -
Igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.
The Ben ufitemo ibitero bibiri, icya mbere yagize ati, “Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z’ibihe? Ni iki mu by’ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.”
Icya kabiri agira ati, “Mbwira impamvu? Impamvu x4, Bebe mbwira impamvu ngukunda. Ohh Ndagukunda rukundo x2.”
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo The Ben yumvikana avuga ko aho uyu mukobwa azamubwira kujya hose azajyayo, ndetse ko n’urukundo rwabo azaruvomerera.
Ni indirimbo yakozwe mu mpera z’Ugushyingo 2021, aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.
Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w’iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi k’Ukwakira 2021.