UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Tennis: Nshimiyimana Edison na Bimenyimana Melissa begukanye irushanwa
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Tennis: Nshimiyimana Edison na Bimenyimana Melissa begukanye irushanwa

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 01/09/2024 saa 4:53 PM
Nshimiyimana Edison na Bimenyimana Melissa begukanye irushanwa ryiswe ‘Future Champions Tennis Tournament.

Ni irushanwa rya Tennis ryari rimaze icyumweru ribera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, ryasojwe ku wa 31 Kanama 2024, ryari ryaritabiriwe n’abakinnyi barenga 150 bari mu myaka yo guhera kuri 11 kugeza kuri 16.

Abana bagiye bahura hagati yabo, bityo havamo abahurira ku mukino wa nyuma, aho Nshimiyimana Edison na Igiraneza Elyse wabuze amahirwe yo kuba yakwegukana umukino mu cyiciro cy’abahungu.

Mu bakobwa Bimenyimana Melissa yahuye na Ineza Thierrine amutsinda amurusha bituma ahabwa igikombe gusa bombi bakaba bari mu bazakomeza gukurikiranwa nk’uko biteganyijwe.

Umuyobozi wa Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), Umulisa Joselyne, yavuze ko irushanwa ryagenze neza kandi impamvu yo kuritegura yagezweho ndetse nyuma yaryo hagiye kubaho kwita ku baryitwayemo neza.

- Advertisement -

Ati “Ni irushanwa ritweretse ko hari abana bakwiriye kwitabwaho cyane, bariya bagomba gushyirwa hamwe bagatozwa by’umwihariko. Irindi somo kandi tubonye ni uko abana bakeneye amarushanwa menshi kandi ahoraho.”

“Ni irushanwa ryatwaye imbaraga nyinshi ariko ugereranyije n’umusaruro ritanze ntabwo imvune zumvikana nk’umuntu wese ukora ibintu akunda kandi bikagenda neza.”

 

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko u Rwanda ruri kubo na amarushanwa menshi mpuzamahanga, bikwiriye ko n’igihugu kigira abagihagararira kandi neza.

Yagize ati “Muri kubona ko turi kubona amarushanwa menshi mpuzamahanga yo gushaka amanota ku bakinnyi bacu abafasha kuzamuka. Amarushanwa yose nk’aya ahuza abato atwereka abo tugomba guhitamo tukabaha amahirwe yo guhatana n’abaturuka hanze.”

TRCF kandi ivuga ko kugeza ubu ikeneye abana benshi bifuza kwiga no gukina Tennis nk’ababigize umwuga kuko ariyo izaba intwaro yo kuzamura uyu mukino mu Rwanda.

Future Champions Tennis Tournament ni irushanwa rigiye kujya riba ngarukamwaka, bigizwemo uruhare na Kresten Buch uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis muri Africa y’Epfo.

TRCF ifite byose bizafasha abana kugera ku nzozi zabo

Irushanwa rifasha abana kurushaho gusabana

Ababyeyi bakerye gushyigikira abana babo

Umulisa Joselyne avuga ko gutegura irushanwa biba bitoroshye ariko nta kibazo kuko umusaruro uboneka

Abahize abandi bahawe ibikombe

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yashimangiye ko abana bagomba kuzamuka ari benshi kuko u Rwanda rusigaye rwakira amarushanwa mpuzamahanga

Bimenyimana Melissa asanzwe akora imyitozo ikomeye yatumye yegukana irushanwa

Nshimiyimana Edison ni we wegukanye iri rushanwa mu bahungu

Abana b’abakobwa na bo barahatanye bikomeye

TRCF ifite intego zo kugera kuri buri mwana wese wifuza gukina Tennis

Kwegukana igikombe ku mwana bimuha imbaraga zo kurushaho gukora cyane

Abana bitwaye neza bahawe ibikoresho bizajya bibasaba gukina Tennis

Abatoza bahize abandi mu kuzamura abana bato bashimiwe

Muhire Jimmy Lovely September 1, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?