UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Tanzania yinjiye mu bihugu byifuza kwakira isiganwa rya Formula 1
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Tanzania yinjiye mu bihugu byifuza kwakira isiganwa rya Formula 1

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 26/08/2024 saa 12:37 PM

Iki cyifuzo cyagize imbaraga ubwo Giancarlo Fisichella wanyuze mu makipe menshi arimo na Ferrari, yagaragazaga ko ashyigikiye ko Zanzibar yakwakira iri siganwa riri mu ya mbere ku Isi.

 

Bivugwa ko iki gihugu kiteguye gutangira kubaka umuhanda wabugenewe muri Nzeri 2025 ukazarangira mu 2027, ukazuzura utwaye miliyoni 500€.

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gusaba kwakira iri siganwa, nyuma y’aho ubuyobozi bwa Formula 1 butangaje ko bwifuza kurisubiza muri Afurika nyuma y’imyaka 30.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko muri Nzeri abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.

Ni mu gihe kandi rurangiranwa muri uyu mukino, Lewis Hamilton aherutse kugaragaza u Rwanda nk’amahitamo meza kuri iri siganwa.

Mu gihe iri rushanwa ryajyanwa muri Afurika, ryakwiyongera ku ry’i Madrid muri Espagne riheruka kongerwa mu ngengabihe y’umwaka kugeza mu 2035 gusa rikazatangira gukinwa mu 2026.

Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950.Ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.

Mu busanzwe, umwaka wa Formula 1 uba ugizwe n’amasiganwa 24 abera mu 21 bihugu kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakira amasiganwa atatu abera i Miami, Austin ndetse n’i Las Vegas.

Formula 1 ishobora gusubira muri Afurika

Giancarlo Fisichella wanyuze muri Ferrari ni ashyigikiye ko Formula 1 ijyanwa muri Zanzibar

Muhire Jimmy Lovely August 26, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?