Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP
Namuhoranye Felix, kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, yatangaje ko Camera zo ku Muhanda zizwi nka ‘Sofia’, zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibindi byaha.
Ibi yabitangarije mu kiganiro
n’Abanyamakuru, ashimangira ko mu gihe cya vuba, izi camera zizajya zifashishwa ku bindi byaha, nko kutambara umukandara, kuvugira kuri telefone igihe utwaye, ikinyabiziga kidafite Ubwishingizi n’ibindi.
Ati, “Twahanye amakuru na sosiyete z’Ubwishingizi, ubu sisiteme zacu zirakorana n’ibigo by’ubwishingizi. Camera izamenya ko imodoka iri kugenda nta bwinshingizi, ko nyirayo ari kuvugira kuri telefoni, ko nta mukandara. Ibyo byose Camera nibikusanya ikabiguha, uzitwara neza ugabanya umuvuduko.”
IGP Namuhoranye kandi, yavuze ko harimo gukorwa ibyapa bizashyirwa ku muhanda, bikazajya bigaragaza ahari za camera.
- Advertisement -
‘Sofia’ ni imwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda, kuri ubu zikaba zari zisanzwe zifashishwa mu kureba ibinyabiziga byarengeje Umuvuduko.