Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti FDA Rwanda, kiratangaza ko ubwoko bwa shokora(Chocolate) za Kinder bwavanywe ku isoko, nyuma y’uko uruganda ruzikora rutangaje ko izo shokora zagaragayemo mikorobe zitwa Salmonella zitera indwara zitandukanye.
Itangazo rya FDA Rwanda risohotse nyuma y’uko uruganda rwa FERRERO rusanzwe rukora izo shokora rwari rwasohoye itangazo rizihagarika ku isoko, bitewe na mikorobe ya Salmonella typhimurium yagaragaye mu ruganda zikorerwamo, kandi ikaba itera indwara, ikagira n’ingaruka mbi ku buzima.
Ubusanzwe shokora za ‘Kinder’ zirimo izitwa Kinder surprise za garama 20 na 100, Kinder Schoko-bons ya garama 125 kugeza kuri garama 500, Kinder Schoko-bons white ya garama 200 na 300, Kinder mini Eggs ya garama 182, Kinder happy moments na Kinder mix chocolate.
Bivugwa ko uwanduye Salmonella agaragaza umuriro, gucibwamo(rimwe na rimwe hasohokamo amaraso), kugira iseseme, kuruka n’uburibwe mu nda. Ngo bishobora kandi gutera uburwayi bukomeye nko kwandura kw’amaraso biterwa indwara zitandukanye nka Tifoyide(Typhoid), kurwara umutima, ndetse n’uburwayi bw’ingingo.
- Advertisement -
FDA Rwanda ikomeza ivuga ko nubwo nta kibazo cyatewe n’izo shokora za Kinder mu Rwanda, ubugenzuzi bwakozwe bugaragaza ko hari izinjiye mu gihugu, nyuma y’uko uruganda ruzikora rutanze itangazo ruzikumira ku isoko.
Kubw’izo mpamvu, FDA Rwanda irasaba abatumiza mu mahanga, abaranguza n’abacuruzi, guhita bakura izo shokora za Kinder mu maduka ndetse bagahagarika icuruzwa ryazo.
Abatumiza mu mahanga barasabwa kwakira shokora za Kinder zari zikiri ku isoko, bakanagaragariza muri raporo uzavuye mu bakiriya no mu bubiko bwose, mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Abakiriya baguze izo shokora za kinder nabo, barasabwa kutazikoresha ndetse n’uwaba yagize ibimenyetso byavuzwe haruguru akaba yagana ivuriro rimwegereye kugira ngo akurikiranwe.