Abaturage bahinga mu nkengero z’ibirunga no hafi y’Ishyamba rya Gishwati, baraburirwa na SGF(Specil Guarantee Fund) gucika ku ngeso yo guhinga bya nyirarureshwa, bagamije kurihisha iki kigega indishyi z’umurengera, babyitirira ko byangijwe n’inyamaswa.
SGF, Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku Bwishingizi bw’Uburyozwe bw’Impanuka z’Ibinyabiziga bifite Moteri, bigendera ku butaka n’izikomoka ku Nyamanswa, ivuga ko yishimira intera igezeho mu kumenywa n’Abaturage ari nabo bagenerwabikorwa, ndetse n’uko serivisi zayo zibagezwaho, ku bufatanye bwiza na RDB(Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere) nk’umufatanyabikorwa, ariko igatunga agat0ki abakora ibikorwa bidahwitse bagamije indonke.
Ibi, byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabere mu karere ka Musanze, ku bijyanye n’inshingano zo kugoboka abangirijwe n’inyamaswa ziba mu ishyamba, yitabirwa n’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa mu mpande zitandukanye z’Igihugu.
Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi w’iki Kigega, yibukije abayobozi n’inzego z’ibanze, gutanga ubufasha bwihuse ku baturage bahohotewe n’inyamanswa, anaboneraho kunenga bamwe mu baturage barihisha iki Kigega inyungu z’umurengera, ku myaka itarahinzwe kinyamwuga.
- Advertisement -
Ati,“Hari Abaturage bashaka kugira iki Kigega Ubucuruzi(Business), agahinga nk’udutunguru cyangwa ibirayi, Karoti kamwe hano akandi iriya, ntanabibagare, agategereza ko hazagira Inyamaswa ikandagiramo, ubundi akarihisha. Twagiye tubibona henshi, Agronome(Umukozi ushinzwe Ubuhinzi) yagera ku murima agasanga ni ikigunda, ukibaza iyo myaka aho yari ihinze bikakubera ihurizo.”
Nzabonikuza Joseph, Umuyobozi wa SGF
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye guhagurukira abantu nk’abo, bakajya babihanirwa. Ati, “Turasaba inzego z’ibanze gufatanya n’Abaturage bakaziba icyo cyuho, ku buryo n’umuturage uzabona mugenzi we bamufatiye muri iryo kosa, ubutaha azaba maso mu kugira inama no gucyaha undi azabona umeze atyo, ndetse n’undi wese wari ufite intego yo kunguka anyuze muri icyo cyuho, anabonereho isomo. Uwo ariwe wese uzajya afatirwa muri ubwo buriganya azajya abihanirwa.”
SGF imaze imyaka 10 itanga izi serivisi, aho buri mwaka ihura n’abafatanyabikorwa mu kurebera hamwe ibyagezweho, no kureba ibikwiye gukosorwa, hagamijwe kunoza ibihabwa abagenerwabikorwa.
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye