UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Samuel Eto’o na Minisiteri ya Siporo muri Cameroon bikomeje kugorana ifite
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Samuel Eto’o na Minisiteri ya Siporo muri Cameroon bikomeje kugorana ifite

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 29/05/2024 saa 2:11 PM

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon, FECAFOOT ryarangije gushyiraho umutoza Dr Tinkeu Nguimgou nk’umutoza w’agateganyo wa Lions Indomptables mu gihe Minisiteri ya Siporo y’iki gihugu ikomeje gushimangira ko umutoza mukuru akiri Marc Brys.

 

FECAFOOT na Minisiteri ya Siporo muri Cameroon batangiye kurebana ay’ingwe muri Mata uyu mwaka ubwo uru rwego rwa Leta rwemezaga ko Brys abaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, ikinyu iri shyirahamwe rya ruhago ryahise ryamaganira kure.

Aha ariko, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi FECAFOOT yaje kwemeza uyu mutoza gusa yanga abamwungirije bari bashyizweho an Minisiteri aho ayshyizeho abandi yitoranyirije.

- Advertisement -

Mu gihe ibintu byasaga nk’ibiri kujya mu buryo, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi umuriro wongeye kwaka hagati ya Samuel Eto’o Fils uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon na Minisiteri ya Siporo muri iki gihugu.

FECAFOOT mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Marc Brys, ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza na Federasiyo, kudatanga raporo, guhamagara abakinnyi atabagishije inama n’ibindi.

 

Iyi nama ariko yaje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo, Samuel Eto’o Fils wahise usohaora itangazo ko uyu mutoza yirukanwe burundu.

Aha ariko nyuma yo kumwirukana, Minisiteri ya Siporo na yo ikaba yatangaje ko Marc Brys akiri umutoza w’ikipe y’igihugu, aho n’uyu mubirigi yaje kubishimangira anemeza ko we akorera Minisiteri adakorera Federasiyo.

Ibi bakaba babivuga mu gihe ishyirahamwe riyobowe na Eto’o Fils ryamaze kwemeza ko Martin Mpile Ndtoungou aba umutoza mukuru, akazungirizwa na David Pagou mu gihe Dr Tinkeu Nguimgou Narcisse ari we ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Kuri ubu buri ruhande rwatumije inama yarwo izaba kuri uyu wa gatatu igamije gutegura imikino ibiri y’amajonjora y’igikombe cy’isi bafitanye na Cap Vert na Angola muri Kamena.

Samuel Eto’o Fils ntabwo ari kumvwa neza nyuma y’umusaruro nkene w’ikipe y’igihugu muri CAN iheruka

Minisitiri wa Siporo muri Cameroon Pr Mouelle Kombi ntabwo ari kubyumva kimwe na Samuel Eto’o Fils

Marc Brys yavuze ko yemera Minisiteri nka ba “Boss” be ko Eto’o na FECAFOOT badakwiye kumuha amabwiriza
Ikipe y’igihugu ya Cameroon ifite abatoza 2

Martin Mpile Ndtoungou watoje Cameroon hambere ni we wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo

Muhire Jimmy Lovely May 29, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?