Mu nama y’inteko rusange ngarukamwaka y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 muri Kigali Convention Center.
Umwaka w’imikino wa 2023-24 wari wo wa mbere shampiyona yavanywe mu maboko ya FERWAFA mu buryo bwuzuye maze ihabwa Rwanda Premier League ndetse umuyobozi wa Gorilla FC, MUDAHERANWA Youssuf Hadji atorerwa kuyobora iyi league.
N’ubwo shampiyona yarivuye mu maboko ya FERWAFA, ntibyari bivuze ko iyikuyeho amaboko burundu kuko nk’uko bigaragazwa na Rwanda Premier League nyuma y’umwaka w’imikino, 13% y’amafaranga League yabonye yaturutse muri FERWAFA, aya angana na miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
- Advertisement -
Muri iyi nama, League yerekanye ibigomba kwibandwaho mu mwaka utaha wa 2024-2025 aribyo bikurikira:
- Gushaka ubushobozi
Muri iyi ngingo hakubiyemo gushaka abaterankunga harimo n’uzitirirwa shampiyona ndetse nabo mu ngeri zitandukanye zirimo: ubuvuzi, ikoranabuhanga, serivisi za banki, ubwishingizi, ubushoramari, ubwikorezi, n’itangazamakuru.
- Kuzamura amarushanwa
Muri iyi ngingo hakubiyemo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mikino no kwiyegereza itangazamakuru kuko rigira uruhare rukomeye mu gutuma umupira w’amaguru ukundwa kandi ukamenyekana.
- Abakozi
Indi ngingo izibandwaho mu mwaka utaha w’imikino ni ukongera abakozi ba League, ibi bikazafasha mu gutuma akazi karushaho kugenda neza.
- Abafana
Umupira w’amaguru utangira abafana biragoye ko hari aho wagera, ibi nibyo byatumye League mu byo itekereza harimo ubukangurambaga bwiswe #TugarukeKuriSitade bugamije gushishikariza abafana kugaruka ku bibuga cyane ko bigaragara ko umubare wabo atari mwinshi ku bibuga.
Muri iyi ngingo kandi harimo kubaka imbuga nkoranyambaga zikomeye za League.
- Kongera inkunga ihabwa amakipe
Muri iyi ngingo League yihaye intego yo kongera ibyinjira bikava kuri miliyoni ijana na mirongo icyenda n’ibihumbi maganinani (190,800,000 RWF) bikagera kuri miliyani imwe n’igice (1.5 billion), ibi byatuma buri kipe ihabwa byibuze miliyoni 45 nyuma y’umwaka ndetse akaba yagera kuri miliyoni 100 nyuma y’imyaka itanu.
League igaragaza ko mu mafaranga yinjije muri uyu mwaka w’imikino, 60% angana na 114,800,000 RWF yavuye mu masezerano na Startimes, 27% angana na 52,000,000 RWF yavuye mu masezerano na Gorilla Games na miliyoni 24 zaje nk’inkunga ya FERWAFA.
Rwanda Premier League kandi yavuze ko hari ibindi bikorwa byigenzi nabyo bizitabwaho birimo gushaka ubuzima gatozi, kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, guhemba amakipe yose uhereye ku ikipe yatwaye igikombe kugeza ku ikipe ya 16 no gushyira ibyapa byamamaza ku bibuga byose.
Iyi myanzuro ikaba yafatiwe mu nama yabaye y’abagize Rwanda Premier League kuri uyu wa gatandatu ariko ikaza no kugarukwaho kuri iki cyumweru mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yariyobowe na Perezida wa FERWAFA, MUNYANTWALI Alphonse.