INES-Ruhengeri, imwe muri Kaminuza zigisha amasomo atandukanye harimo n’imibare, kuva kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kamena 2023, hateraniye Abanyeshuri biga imibare bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, igikorwa cyahawe izina ry’ISHURI RY’IMIBARE RYA AFURIKA.
Ni igikorwa cyashyizweho, hagamijwe guteza imbere isomo ry’imibare muri Afurika, hibandwa ku mbogamizi Abagore n’abakobwa bo kuri uyu mugabane bahura nazo, zigatuma batiga imibare, cyane ko byagaragaye ko umubare w’abiga iri somo ukiri muto cyane hirya no hino ku Isi.
Prof. ALexandre Lyambabaje, avuga ko kuba Abagore batiga imibare atari uko ari abaswa, ahubwo ko bahura n’imirimo myinshi ibabuza kuyikurikirana, yongeraho ko nubwo imibare atari ikintu gifatika, ariko ibikorwa byose mu buzima bwa buri munsi ari yo bishingiraho.
Ati, “Abakobwa nta kibazo cy’Ubumenyi bafite ni abahanga. Imbogamizi ni uko iyo bakirangiza icyiciro cya mbere cy’Amashuri yisumbuye, batangira gutekereza gushaka, rimwe na rimwe akabona nakomeza kwiga, abo bangana bazaba barubatse, barabyaye, agahitamo guhita ashaka Umugabo, hanyuma gutwita, kubyara no kurera, akaba atabasha kubihuza no kwiga imibare ngo bikunde.
- Advertisement -
Hari n’ubwo abo bashakanye babatererana mu mirimo yo mu rugo, bityo akagira Inshingano nyinshi, kwiga imibare bikamugora, cyane ko bisaba igihe kirekire kugira ngo uminuze mu mibare ubone utangire gufata ku nyungu zo kwiga imibare.”
Prof. ALexandre Lyambabaje
Ibi kandi nibyo bigarukwaho n’Umuyobozi w’Ishuri rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, ushimangira ko ibintu byose dukora bishingiye ku mibare, ari nayo mpamvu iri shuri ry’imibare muri Afurika ryashizweho, mu guteza imbere iri somo, anasaba abubatse ingo kujya bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo, kugira ngo babashe kuminuza mu mibare, kuko abagore nabo imibare bayishoboye.
Ati, “Ibintu byose dukora byubakiye ku mibare, niyo mpamvu hari guhuzwa imbaraga ku rwego rw’Amashuri makuru na za Kaminuza, mu guteza imbere isomo ry’Imibare muri Afurika.”
Padiri Dr Baribeshya akomeza agira ati, “Abagore nibafashwe imirimo yo mu rugo, kugira ngo nabo babone umwanya wo kwita ku mibare, kuko imibare nabo ni iyabo kandi ni abahanga.”
Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishuri rya INES-Ruhengeri
Eva Vianne Ujeneza, wiga imibare muri Afurika y’Epfo na Ishimwe Lucie wiga imibare muri INES-Ruhengeri bashimangira ko imibare ari isomo ryoroshye kandi bakunda, bagahamya ko kuyiga ntacyo bitwaye, kandi ko ibyo dukora n’ibyo tuzakora ahazaza, byose bishingiye ku mibare.
Abanyeshuri 60 bakomoka muri Tanzania, Uganda, Burundi, Kenya no mu Rwanda, kuri iyi nshuro ya mbere bose bakaba bazakurikirana isomo ry’Imibare riri gutangirwa Rwanda, babifashijwemo n’Abarimu b’inzobere
mu mibare, baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Biteganyijwe ko iri shuri rizamara ibyumweru bibiri, iki gikorwa kikaba kizajya kiba inshuro imwe mu mwaka, muri buri gihugu, kugeza ubwo ibihugu byose by’Afurika bizaheturwa.
Aya masomo azahabwa Abanyeshuri 60 baturutse mu bihugu bitandukanye
Aya masomo azatangwa n’Abarimu b’inzobere mu isomo ry’Imibare