Umumotari wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwulire yatewe icyuma arapfa ku manywa y’ihangu, aho bikekwa ko byakozwe n’umugenzi yari ahetse.
Ibi byabaye ahagana saa Sita z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, mu Mudugudu wa Cyoma, mu Kagari ka Mwulire, mu Murenge wa Mwulire, mu karere ka Rwamagana.
Rwagasana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, yabwiye Itangazamakuru ko bagikurikirana amakuru neza ngo bamenye uwateye ibyuma uwo mu motari.
Agira ati, “Uwo mumotari twasanze yapfuye bigakekwa ko yishwe n’umuntu yari atwaye, turacyabikurikirana ngo tumenye ukuri neza kuko uwo mumotari ngo yari atwaye umuntu hanyuma abaturage bahita baduha amakuru ko basanze yiciwe ahantu.”
- Advertisement -
CIP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko uyu mumotari yishwe ahagana saa sita z’amanywa, umurambo we ukaba wabonywe n’abana basanze yatewe ibyuma mu gatuza.
Ati, “Mu gihe cya saa Sita nibwo hamenyekanye amakuru ko abana babonye umurambo ahantu muri Mwulire, ukaba wari watewe ibyuma mu gatuza, hagati aho mu wundi mudugudu abaturage babonye umuntu ufite moto iriho amaraso baramukeka kuko yari iriho amaraso menshi bamuhagaritse arirukanka moto ayita aho basanga iyo moto ni iy’uwo mu motari.”
CIP Twizeyimana avuga ko umurambo wajyanwe ku bitaro by’Intara bya Rwamagana, ubu iperereza mu gushakisha amakuru y’ukuntu uwo mugizi wa nabi yaboneka rikaba rigikomeje.