Nsengiyumva Jean Claude wo mu karere ka Rutsiro, ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho kwica Benimana Angelique bashakanye agahita atoroka.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, tariki 31 Ukwakira 2020 mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Nyabirasi, akagari ka Mubuga ho mu mudugudu wa Rwankuba.
Jules Niyodusenga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi yahamije iby’aya makuru, avuga ko bakirimo gushakisha uwakoze aya mahano.
Ati, “Nibyo koko byabaye Nsengiyumva ukekwaho kwica umugore we agahita atoroka, ariko nk’inzego twese turimo kumushakisha, Uwamubona yamufata akamushyikiriza inzego z’Umutekano cyangwa iz’Ubuyobozi bumuri hafi.”
- Advertisement -
Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Ibyabaye byatubabaje cyane kumva ko umugabo n’umugore basezeranye kubana akaramata bagera aho kwicana ntabwo biba bikwiriye, kandi hari icyakorwa ngo ibibazo bikemuke, niyo mpamvu dusaba abaturage kujya bazirikana amasezerano baba baragiranye mbere yuko babana, ndetse niyo batakumvikana bagakwiriye kwitabaza inzira ziteganywa n’amategeko aho kwicana.”
Niyodusenga avuga ko Gutandukana wagakwiriye kuba umuti wa nyuma mu gihe ibindi byose byananiranye, akanasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabiburiramo ubuzima.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa, mbere y’uko ushyingunwa, mu gihe uwakoze aya mahano akirimo gushakishwa ngo aryozwe ibyaha akekwaho.