Mu irimbi rusange rya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hafatiwe umugabo ari gutaburura imva y’umuntu umaze iminsi ibiri ashyinguwe, aho bivugwa ko yari ari gushaka kwiba imbaho ziyubakishije.
Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, aho uyu mugabo w’imyaka 27 yaguwe gitumo n’abaturage amaze gukuraho imbaho.
Uyu mugabo avuga ko yari yabisabwe n’ushinzwe kurinda iri rimbi wari wamwereye ko aza kumugurira icyayi.
Urinda irimbi yemeye ibimuvugwaho, abwira abaturage ko izo mbaho yari yamaze no kubona abantu baza kuzimugurira.
- Advertisement -
Niyomungeri Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burunga avuga ko uyu mugabo bamufashe bakamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Kamembe.
Ati, “Byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Yafashwe ari gukura imbaho ku mva y’umusore warohamye, bashyinguyemo ku Cyumweru gishize. Twamushyikirije RIB kuri Sitasiyo ya Kamembe.”
Andi makuru atangwa n’abaturage bo muri aka gace avuga ko atari ubwa mbere ibi bibaye, kuko ngo muri iri rimbi hakunze kugaragara abajura bashaka kwiba amasanduku ashyinguyemo abantu.