Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kurarana umukobwa bivugwa ko yigurisha, ariko akabura ayo kumwishyura agashaka kumwishyura isambaza umukobwa akazamaganira kure.
Uyu mugabo wakoraga akazi k’uburobyi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko abuze ubwishyu bw’inkumi yari yararanye.
Ibi byabereye ahazwi nko ku Ryakane mu Mudugudu wa Mbagira, mu Kagari ka Kamashangi, mu Murenge wa Kamembe, aho umugabo wari wararanye n’umukobwa bivugwa ko yigurisha, yari yashagawe n’abaturage nyuma yo kubura ubwishyu.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Radiotv10 yavuze ko uyu mugabo yari yamwemereye amafaranga ibihumbi bitatu akamurarana ijoro ryose, ariko bikarangira abuze ayo amwishyura ahubwo akamukinga amafaranga mpimbano y’amadorari.
- Advertisement -
Ati, “Yayampaye nyereka abantu, baramubwira ngo ‘taha’ arabyanga, niba yari yaryohewe simbizi…nibwo mbajije abantu nti ‘ese aya mafaranga avunje angahe?’ nyeretse abantu, ahita ayanyaka ahita ayaca.”
Abaturage baba mu gipangu kimwe n’uyu mukobwa banabonye iyi note bavuga ko ari inkorano, ndetse ko ari na byo byatumye uyu mugabo yahise ayica kuko yangaga ko bamutahura bikaba byamukoraho.
Umwe ati, “Ni igipapuro gishushanyijeho rimwe, twayabonye, umujinya uramwica ahita agicagagura akijugunya mu musarani.”
Bamwe mu baturage bari aho basabye uyu mugabo ko yareba ikintu aha uyu mukobwa cyasimbura amafaranga yari yamwemereye.
Ahita agira ati, “Tugende baguhe ikilo cy’isambaza.” Umukobwa nawe ati, “Ikilo cy’isambaza se nyabaki, isambaza se nzazishyura nyir’inzu. Urayampa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi Ndorimana Jean d’Amour avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’Umudugudu, bumvikanishije uyu mukobwa n’uyu mugabo, akemera ko aza kumwishyura.