Biravugwa ko Paul Rusesabagina yatangiye urugendo rumusubiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho yageze ku wa Mbere w’iki Cyumweru avuye i Kigali nyuma y’iminsi ibiri ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Amakuru yatangajwe na Reuters, avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo yavuye i Doha yerekeza i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rusesabagina hamwe n’abandi bantu 20 bareganwaga hamwe, bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kwandika bazisaba. Uyu mugabo mu ibaruwa ye, yasabye Perezida Kagame imbabazi, amumenyesha ko aramutse arekuwe yifuza gusubira muri Amerika.
Yakomeje avuga ko yicuza uruhare “ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki”.
- Advertisement -
Yavugaga ko nahabwa imbabazi azamara igihe asigaje cy’ubuzima bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuje kandi ko atazigera yongera kugira aho ahurira na politiki. Ati “ Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.’
Ku wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, ahamara impera z’icyumweru zose, ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk’uko byari byemeranyijweho n’impande zagize uruhare mu ifungurwa rye.
Aha ni ho yagombaga kuva yerekeza muri Amerika nk’uko byakozwe kuri uyu wa Gatatu.