Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rukurikiranyeho Umwarimu witwa Munyakazi Fréderick bakunze kwita Fils, icyaha cyo kwiyita Avoka akambura umukecuru.
Uyu mwarimu kuri ubu unafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamagana iherereye mu Karere ka Ruhango, bivugwa ko yambuye uyu mukecuru amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana ane (400,000 Frw), amubwira ko agiye kumwunganira mu mategeko kubera ko umugabo we ufunze.
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko icyaha Munyakazi Fréderick akekwaho, yagikoze mu mpera z’ukwezi z’Ukuboza 2020.
Dr. Murangira avuga ko uyu mwarimu yamenye amakuru ko umugabo wa Mukeshimana Christine afunze, maze amwaka ibihumbi 400, amwizeza ko azamwunganira mu mategeko kandi ayo mafaranga akaba ari igihembo Avoka agenerwa.
- Advertisement -
Umuvugizi wa RIB avuga ko ayo mafaranga yayahawe mu byiciro bibiri, uwo yagombaga kunganira ageze mu Rukiko, ategereza ko Umwunganizi we aboneka araheba.
Dr. Murangira avuga ko usibye iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Munyakazi anakekwaho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Ati, ”Yihishe ubutabera amezi atatu, yibagirwa ko guhunga ubutabera ari ikosa, ubu dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Gusa turasaba abaturage ko bajya basuzuma bakanashishoza, kugira ngo bamenye ababashuka abo ari bo mbere yo kubaha amafaranga.”
Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha, cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).