UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 3 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 4 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rubavu : Yarashwe ukuguru agerageza gutoroka umupolisi wari umurinze
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Rubavu : Yarashwe ukuguru agerageza gutoroka umupolisi wari umurinze

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 20/10/2020 saa 10:19 AM

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, iratangaza ko yarashe ikomeretsa umufungwa ukekwaho gushaka gutoroka nyuma yo gufatanwa urumogi, akabanza gutera umupolisi umucanga mu maso kugira ngo atamukurikira.

Uyu mugabo yafatanywe urumogi aruvanye muri Repubulika iharanira ya Demokarasi ya Congo, anyuze mu kibaya kiri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo, kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020.

Mu gihe hari hategerejwe imodoka ngo imujyane mu kato kuko yari avuye hanze y’igihugu kandi imipaka ifunze kubera COVID-19, yagerageje gutoroka atera umupolisi umucanga mu maso, ariruka, umupolisi ahita amurasa ukuguru agwa hasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi, avuga ko uyu mugabo yateye umucanga mu maso umupolisi kugira ngo atamubona, undi amurasa ukuguru.

- Advertisement -

Agira ati, “Yafatanywe udupfunyika 400 tw’urumogi aruvanye muri Congo, bamujyana kuri sitasiyo ya Busasamana, nuko atera umucanga mu maso umupolisi wari umurinze kugirango ahume ntarebe neza, ariruka, umupolisi amurasa mu kuguru ahita agwa hasi, ubu yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi kwitabwaho.”

Mu karere ka Rubavu mu mirenge ituriye ikibaya gihuza u Rwanda na Congo, hakunze kuba indiri ya magendu y’urumogi, kenshi ababikoze bagafatwa bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe imipaka y’u Rwanda ku butaka ifunzwe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, uretse ku bwikorezi bw’ibicuruzwa, abemerewe kwinjira akaba ari Abanyarwanda batahutse kandi nabo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA October 19, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 8 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 12 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 1 year
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?