UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Robinho yatsinzwe ubujurire ku gifungo cy’imyaka icyenda
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Robinho yatsinzwe ubujurire ku gifungo cy’imyaka icyenda

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 11/09/2024 saa 1:22 PM

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil n’andi makipe akomeye i Burayi, Robinho yatsinzwe ubujurire bwo kugabanyirizwa igihano mu gihe amaze amezi atandatu afunzwe.

 

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Manchester City, Milan AC na Real Madrid, aheruka gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda kubera gufata ku ngufu.

Robinho w’imyaka 40, yahamijwe n’urukiko rwo mu Butaliyani mu 2017 kuba mu gatsiko kafashe ku ngufu umugore w’Umunya-Albania w’imyaka 22 mu 2013.

- Advertisement -

Muri Werurwe, abacamanza bo muri Brasília bategetse ko agomba gukorera igifungo cye muri Brésil nyuma yo kubisabwa n’u Butaliyani. Brésil ntijya itanga abaturage bayo ngo bajye gufungirwa aho bahamirijwe ibyaha.

Nyuma yo gutabwa muri yombi muri Werurwe, uyu mugabo utunze agatubutse, yakuwe iwe muri Santos, ajya gufungirwa ahe wenyine mu gihe cy’iminsi 10.

Mu minsi yakurikiyeho, Robinho ubarirwa umutungo wa miliyoni 60£ (asaga miliyari 104 Frw), yajyanywe muri kasho ya metero kare umunani aho ayibanamo n’indi mfungwa.

Muri Nyakanga, yajuririye igihano yahawe kugira ngo kigabanywe ndetse abe yakurikiranwa adafunzwe, ariko ikinyamakuru Portal Leo Dias cyatangaje ko inkiko zo muri Brésil zamuteye utwatsi.

Gusa, Robinho aracyafite amahirwe kuko mu butabera bwa Brésil, uwahamijwe icyaha ashobora kujurira inshuro nyinshi kugira ngo agabanyirizwe igihano cyangwa icyaha cye gihindurirwe inyito.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko kuri ubu uyu wahoze ari umukinnyi wa ruhago, ari mu biga gukora za televiziyo, radiyo n’ibindi bikoresho muri gereza.

 

Umwunganira mu mategeko, Mario Rosso Vale, yavuze ko umukiliya we yitwara neza kuva afunzwe muri Werurwe.

Robinho wakiniye Brésil imikino 100, yakiniraga Milan AC ubwo icyaha yahamijwe cyabaga.

Nyuma yo guhamywa iki cyaha, yatsinzwe ubujurire mu 2020 mbere y’uko Urukiko Rukuru rw’u Butaliyani rugumishaho igifungo cye mu 2022.

Icyo gihe, abashinjacyaha b’u Butaliyani basabye ko uyu mugabo wahoze ari umukinnyi ukomeye atabwa muri yombi.

Mbere yo gufungwa, yabwiye itangazamakuru ryo muri Brésil ko imibonano mpuzabitsina ashinjwa yabaye ku bwumvikane.

Mu rugendo rwe rwo gukina, yatwaye ibikombe bibiri bya La Liga mu myaka ine yamaze muri Real Madrid, mbere yo kugurwa na Manchester City miliyoni 32,5£ [yari menshi icyo gihe mu Bwongereza] ku munsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi muri Nzeri 2008, ubwo iyi kipe yari imaze kugurwa na Sheikh Mansour.

Nyuma y’imyaka ibiri, Robinho yagiye muri Milan AC, ahamara imyaka itanu mbere yo kwerekeza muri Guangzhou Evergrande yo mu Bushinwa na Clube Atlético Mineiro y’iwabo.

Robinho umaze amezi atandatu muri gereza, yajuririye imyaka icyenda yakatiwe ariko aratsindwa

Robinho yahamijwe gufata ku ngufu, icyaha yakoze mu 2013

Ubwo Robinho yatabwaga muri yombi muri Werurwe

Gereza Robinho afungiwemo muri Brésil

Muhire Jimmy Lovely September 11, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 8 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 8 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 8 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?