Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yageze mu Rwanda, atangaza ko ikimugaruye ari ukongera gutwara ibikombe.
Hari kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga ubwo Rayon Sports yatangaje ko Robertinho yagizwe Umutoza Mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rw’imisozi igihumbi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akihagera, Robertinho yatangaje ko impamvu yahisemo kugaruka muri Rayon Sports ari uko ari ikipe imuhora ku mutima.
- Advertisement -
Ati “Mfite amahirwe yo kongera gutwara igikombe kuko [Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda] Shampiyona nziza, abakinnyi beza, [Rayon Sports] ikipe nziza kandi y’abakinnyi bakiri bato. Ku bw’ibyo narabyemeye [kugaruka] nyuma yo kuvugana n’umpagarariye [Karenzi] Alex, nyuma yo kuvugana na Perezida [wa Rayon Sports] n’abafana benshi bampamagaye babinsaba.”
Uyu mutoza wishimiwe n’abafana ba Gikundiro bari baje kumwakira ku bwinshi yatangaje ko intego azanye muri iyi kipe ari ukongera gutwara ibikombe.
Ati “Nkunda gukina umukino usatira kuko ndi umutoza w’Umunya-Brésil. Ngomba kubaka ikipe ikomeye. Ubwo mperuka muri Rayon Sports natwaye ibikombe bitanu niba nibuka neza ndetse tunagerana muri 1/4 cya CAF Confederation Cup . Kubera iki se tutabisubiramo, wenda tukanarushaho?” Mu mupira w’amaguru ntiwatsinda buri munsi, ariko intego yanjye ni ugukina neza kandi nkatwara ibikombe.”
Umunya-Tunisie, Sellami bakoranye muri Tunisie mbere yo kuza mu Rwanda ndetse no muri Simba SC nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ni we uzungiriza Robertinho. Byitezwe ko na we aragera mu Rwanda mu minsi ya vuba.
Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup mu 2018.
Aje gusimbura Umufaransa, Julien Mette watandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yayisinyiye muri Mutarama 2024.