Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, arateganya guhura n’abakozweho n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi Congo(DRC), umutwe wa M23 uhanganyemo n’igisirikare cya Leta, FARDC.
Radiyo Okapi yatangaje ko azagera muri Congo kuwa 31 Mutarama 2023, nyuma agahura n’imiryango yavanywe mu byabo ndetse n’abarokotse muri iyo ntambara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama, cyahuje Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, akaba n’umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya hamwe n’intumwa ya Papa muri Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, basabye abanye-Congo bose kuzakirana urugwiro uwo mushyitsi w’Imena.
Mgr Ettore Balestrero yavuze ko mu bandi azahura na bo ari abakora muri Sosiyete Sivile.
- Advertisement -
Ati: “Azahura kandi n’abahagarariye inzego bwite za Leta, Sosiyete sivile, Abadiporomate. Ku munsi ukurikiyeho, azatangira ubutumwa i Ndole, aho Isi yose izamukurikira.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma akazahura n’itsinda rigari ry’abavuye mu byabo n’impunzi z’aha muri Congo. Ku gicamunsi cya tariki ya 01 Gashyantare 2023, azahura n’abakozweho cyane n’iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu by’ukuri bazaba bahagarariye abo muri Kivu ya Ruguru, iy’Epfo, Ituri bakazagaragaza uko ibintu byifashe n’ibyo banyuzemo, no kwakira ubutumwa bwa Papa azaba ageza ku banye-Congo.”
Yavuze kandi ko tariki ya 02 Gashyantare, Papa azahura n’irubyiruko kuri sitade Martyrs.
Ati: “Congo ni igihugu cy’urubyiruko, kandi nibo bahanzwe amaso. Rero Papa azahura nabo, abahe ubutumwa bwihariye.”
Kuri Musenyeri, asanga umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi azahesha umugisha Congo, ubutumwa bw’amahoro, asabe abanye-Congo kuba umwe, by’umwihariko asaba abarokotse ubwicanyi bo mu Burasirazuba bwa Congo gukomera ku bw’ako kaga bahuye nako.