Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020, cyatangaje ko cyatangiye gupima icyorezo cya COVID-19 abantu bose babyifuza barimo n’abagenzi bajya cyangwa abava mu mahanga, ku giciro cy’amadolari mirongo itanu(50$), angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 47,200.
RBC ivuga ko gupima biri kubera i Gikondo ku ishami ryayo ndetse no kuri Petit Stade i Remera mu rwego rwo gufasha buri wese wifuza iyi serivisi.
Dr. Nsanzimana Sabin Umuyobozi mukuru w’iki kigo aherutse kuvuga ko inzego z’ubuzima ziteguye mu guhashya iki cyorezo, kuko hafashwe icyemezo ko umuntu uza mu Rwanda azajya abanza kugaragaza ko yipimishije COVID-19 bagasanga ari muzima, ndetse yagera no mu Rwanda akongera agapimwa.
Yagize ati, “Mbere y’uko akomeza akazi cyangwa se ikimuzanye yaba umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda utashye, natwe tuzajya twongera tumupime, ategerereze ahantu habigenewe mbere y’uko ahabwa igisubizo. Nabona igisubizo cy’uko adafite ubwo burwayi kandi yanazanye n’ikindi gisubizo cy’uko atarwaye, ibyo bibiri bizaba biduhagije kuvuga ko ntawe uje mu ndege afite ubwo burwayi.”
- Advertisement -
Covid-19 ni ibihe bidasanzwe bikomereye cyane ubuzima ku isi byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (WHO/OMS) nk’uko umuyobozi waryo yabitangaje, avuga ko hari ibihugu bimwe bigerageza kubyitwaramo neza.
Dr. Tedros Ghebreyesus yatangaje ko azongera agatumiza komite idasanzwe ya OMS kugira ngo barebe niba ibi bihe bidasanzwe mu by’ubuzima ku isi hari icyo babihinduraho.
Mu kiganiro yatangiye i Geneve hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr. Tedros yavuze ko hari ibihugu byakurikije amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo bikaba bihagaze neza mu kurwanya ikwirakwira ryacyo, muri byo yavuzemo u Rwanda.
Ati, “Ibihugu n’abantu bakurikije izo nama neza kandi bihoraho – barinze ikwirakwira rikabije ry’icyorezo – nka Cambodia, New Zealand, Rwanda, Thailand, Vietnam n’ibirwa byo muri Pasifika na Karayibe – ibindi byabashije guhangana n’icyorezo cyakwiriye henshi – nka Canada, Ubushinwa, Ubudage na Korea y’Epfo.”
Kuva mu kwezi kwa mbere Covid-19 yatangira gukwirakwira ku isi, ubu abantu barenga miliyoni 16 bamaze kuyandura, naho abarenga 650,000 imaze kubica.