Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, igabanya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC ya mbere ku rutonde.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Mu mukino uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye asatirana ku mpande zombi buri kipe igera ku izamu.
- Advertisement -
Ku munota wa Kane Police FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Mugenzi Bienvenu yacomekeye Muhadjiri asiga ba myugariro ba Rayon Sports, agiye gucenga Khadime Ndiaye, Umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Ku munota wa 13 Rayon Sports yabonye Coup-Franc nyuma y’ikosa ryakozwe na Muhadjiri.
Iri kosa ryahanwe na Luvumbu umupira ukurwamo na Rihungu, usanga Muhire Kevin uwusubijemo, Rurangwa Mossi awusubiza inyuma n’umutwe.
Ku munota wa 27′ Police FC na yo yabonye Coup-Franc nyuma y’aho Hakizimana Muhadjiri akiniwe nabi na Nsabimana Aimable inyuma y’urubuga rw’amahina mu ruhande, ikosa rihanwe n’uyu, ateye umupira ujya hejuru y’izamu kure.
Nubwo amakipe yombi yakiniraga iminota 30 ibanza nta ikipe n’imwe yigeze itera mu izamu.
Ku munota wa 37′ Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Peter Agblevor yakinanye na Kayitaba Bosco awuhereje Muhadjiri, ari uwa nyuma ateye ishoti rikomeye rinyuze hejuru gato y’izamu rya Rayon Sports.
Ku munota wa 42′ Rayon Sports yabonye bwo gutsinda igitego ku ishoti rikomeye Bugingo Hakim yagerageje muri metero 30, umupira ufatwa neza n’umuzamu Kwizera Janvier.
Rayon Sports yarushakaga cyane Police FC muri iyi minota yongeye kubona andi mahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Luvumbu yahaye Bugingo akinanye na Kanamugire Roger ateye ishoti umupira ujya ku ruhande rw’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Police FC yatangiranye Coup-Franc ku ikosa Nkubana yari akorewe na Bugingo ikosa yihaniye, ateye umupira ugeze kuri Nshuti Savio ashyizeho umutwe, ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 53 Rayon Sports yafunguye amazamu kuri Coup-Franc yatewe na Luvumbu, umupira uruhukira mu izamu.
Ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Charles Bbaale agushijwe na Rurangwa Mossi inyuma y’urubuga rw’amahina ahagana mu ruhande.
Nyuma y’iminota ine ku munota wa 57′ Police FC yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira umuzamu Khadime Ndiaye yakuyemo nabi usanga Kayitaba jean Bosco ahita uwushyira mu izamu.
Ku munota wa 69 Police FC yabuze uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira ukomeye watewe na Rutahizamu Peter Agblevor wari inyuma y’urubuga rw’amahina, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.
Police FC yarushakaga cyane Rayon Sports muri iyo minota yabonye Coup-franc nyuma y’ikosa
Bugingo yari akoreye Nkubana Marc inyuma y’urubuga rw’amahina ahagana muri koruneri, Moses ahannye ikosa, ashota umupira Ganijuru ujya muri koruneri, itagize ikivamo.
Ku munota wa 87′ yongeye kubona ubundi bw’igitego ku mupira Serruyide Moses yahinduye usanga Odili mu rubuga rw’amahina, ashyizeho umutwe, ujya ku ruhande gato rw’izamu rya Rayon Sports.
Ku munota wa 89′ Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku mupira Muhire Kevin ku ishoti rikomeye yateye rikuwemo na Rihungu, umupira ugarukira Rudasingwa Prince ahita atsindisha umutwe.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Police FC Ibitego 2-1 iganya ikinyuranyo cy’amanota irushwa na APR FC
Umukino ukirangira, abakinnyi ba Police FC bazengurutse abasifuzi bababwira ko babibye.
Umusifuzi Uwikunda yeretse ikarita itukura Ndahiro Derrick.
Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri igira amanota 39 irushwa atandatu na APR FC.
Ikipe y’Ingabo ifite ikirarane izahuramo na Etoile de l’Est ku wa 28 Gashyantare.
Police FC yagumye ku mwanya wa Gatanu n’amanota 32, ndetse yabonye inota rimwe gusa mu mikino itanu imaze gukina mu yo kwishyura.
Indi mikino yabaye kuri iki Cyumweru
Gasogi United 2-3 Bugesera FC
Marines 1-1 Muhazi United
Mukura Victory Sports 0-1 Musanze FC
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intinzi