Mu ijoro ryakeye ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya, Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou, wemeza ko agiye gukora ibikomeye muri Murera ko ahubwo atari we uri bubone atangiye imyitozo.
Nathanael yakiriwe mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, asanganirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben hamwe n’Umukuru w’Abafana, Muhawenimana Claude.
Ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, Rutahizamu Nathanael yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru, aho yavuze byinshi kuri we na Rayon Sports.
Uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko yatangiye asobanura uburyo busanzwe bw’imikinire ye n’uko yahisemo gukinira Rayon Sports, ati “Ndi rutahizamu ushobora gukina ku myanya itatu cyane cyane kuri numéro 9. Nshobora gukina imbere ku ruhande rw’ibumoso, urw’iburyo ndetse nkanakina imbere hagati nka rurahizamu wuzuye. Ushinzwe kunshakira amakipe ni we wamvugishirije ikipe, ayimbwiraho ibintu byiza atuma mpitamo kuza.”
- Advertisement -
Yemeza ko azishimira kuzatangira imyitozo muri Gikundiro imbere y’imbaga y’aba-Rayon, ati: “Ubu ndumva nishimye, si njye uzabona ntangiye imyitozo no kuba imbere y’abantu bazaba baje kundeba.”
Nathanael yaje abanjirije abandi bakinnyi b’Abanya-Sénégal babiri aribo; myugariro Youssouf Diagne na rutahizamu, Fall Ngagne nabo bategerejwe mu Rwanda.