Ubuyobozi bw’Uruganda rwa SKOL Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, bwageneye agahimbazamusyi ka miliyoni 3 Frw Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore iheruka kwitwara neza ubu ikaba iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Rayon Sports WFC yabigezeho ku wa 13 Mutarama 2024 ubwo yatsindaga AS Kigali WFC ibitego 2-1, byatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 37 mu mikino 13 imaze gukinwa.
- Advertisement -
Umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, washyikirije iyi kipe agahimbazamusyi ka miliyoni 3 Frw, yavuze ko biri muri gahunda y’uru ruganda yo gufata kimwe ikipe y’abagabo n’iy’abagore.
Ubuyobozi bwa SKOL bwijeje akandi gahimbazamusyi k’inyongera mu gihe Rayon Sports WFC izaba yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

SKOL ni umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014 aho iyi kipe yamamaza uru ruganda binyuze ku myambaro yambara no mu bindi bikorwa byayo mu gihe rwo ruyifasha mu bikorwa bitandukanye.
Muri ibyo bikorwa harimo kugenera amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, uduhimbazamusyi mu gihe yegukanye Igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro.

