APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 ndetse izahura na Gasogi United muri kimwe cya kane (1/4) cy’Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
- Advertisement -
Umukino ubanza APR FC yari Yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cya Ruboneka Jean Bosco.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi buri kipe igera ku izamu.
Ku munota wa kabiri APR FC yabonye uburyo bwa mbere bw’igitego ku mupira Kwitonda Alain Bacca yahawe na Pitchou ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rinyura hejuru y’izamu.
AS Kigali na yo yabonye uburyo bwo gutsinda igitego kuri Coup-Franc nyuma y’aho Taddeo Lwanga yari akiniye nabi Osaluwe hafi y’urubuga rw’amahina, ikosa rihanwa na Dusingizimana Gilbert, umunyezamu Ndzila ashyira umupira muri koruneri.
Ku munota wa 26′, APR FC yafunguye amazamu mu gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku makosa y’ubwugarizi n’umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse, atera umupira mu izamu ari mu ruhande rw’iburyo.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze AS Kigali igitego 1-0 cya Bizimana Yannick.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yatangiye isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura kugira ngo yigarurire icyizere ari na ko APR FC ishaka gushimangira itsinze yayo.
Ku munota wa 51′, yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Ruboneka Bosco yacomekeye Kwitonda Alain Bacca mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rijya hejuru y’izamu rya AS Kigali.
Nyuma y’iminota ine, AS Kigali na yo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira Ishimwe Fiston yateye wa koruneri, Ndayishimiye Thierry ashyizeho umutwe, ujya hejuru gato y’izamu rya APR FC.
AS Kigali yakinaga neza muri iyo minota yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 61′ cyatsinzwe na Rafael Osaluwe Oliseh ku ishoti rirerire yateye ahana ikosa, Umunyezamu Ndzila wari imbere ntiyabasha kuwuhagarika.
Nyuma yo gutsinda cyo kwishyura, AS Kigali yasatiriye cyane ishaka igitego cyatuma ikomeza mu gihe APR FC nayo yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyayizeza gukomeza hakiri kare.
Ku munota wa 81′ AS Kigali yapfushije ubusa uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira mwiza Kevin Ebene yahawe ari mu rubuga rw’amahina, arahindukira ateye ishoti rikomeye rijya hejuru y’izamu rya APR FC.
Mbere yuko umukino urangira, umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y’inyongera. Iyo minota yihariwe n’ikipe ya AS Kigali yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura cyayihesha gukomeza.
Ku munota wa 94′, APR FC yabonye Coup-Franc nyuma y’aho Kevin Ebene yari akiniye nabi Niyibizi Ramadhan inyuma y’urubuga rw’amahina, APR FC yahannye ikosa igerageza kugumana umupira ngo irye iminota.
Umukino warangiye APR FC inganyije na AS Kigali igitego 1-1, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United.
Uko indi mikino yo kwishyura muri 1/8 yagenze
Muhazi Utd 1-1 Gasogi United Aggregate [1-3]
Musanze FC 3-1 Vision FC Aggregate [3-3*]
Police FC 3-0 Kamonyi FC Aggregate [6-0]
Marine 2-1 Bugesera Aggregate [2-5]
Interforce 2-1 Rayon Sports Aggregate ( 2-5)
Kiyovu Sports 3-1 Gorilla Aggregate (3-3*)
Uko amakipe azahura muri 1/4:
Vision FC vs Rayon Sports
Gorilla FC vs Police FC
Bugesera FC vs Mukura Victory Sports / Addax SC
Gasogi United vs APR FC