UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Paulo De Tarso watozaga ikipe y’igihugu ya Volleyball yatangajwe ahandi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Paulo De Tarso watozaga ikipe y’igihugu ya Volleyball yatangajwe ahandi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 22/08/2024 saa 5:33 PM

Umutoza w’Amakipe y’Igihugu ya Volleyball Umunya-Brésil, Paulo De Tarso Milagres, yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB ndetse na Minisiteri ya Siporo ko basesa amasezerano bari bafitanye kuko yabonye akazi ahandi.

 

De Tarso wasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Nyakanga umwaka ushize, yari yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo, iy’abagore n’iy’abato, gusa yarangije kubwira abamuhaye akazi ko bamureka akigendera kuko hari indi kipe yabonye.

Perezida wa FRVC, Ngarambe Raphael, yadutangarije  ko Paulo de Tarso yabasabye ko batandukana, gusa ngo uyu mutoza wamaze gutangazwa mu ikipe ya Alianza Lima WVC yo mu gihugu cya Peru bari bataramuha igisubizo.

- Advertisement -

Yagize ati “Ni byo Paulo De Tarso yadusabye ko twasesa amasezerano. Kuri ubu twari turimo kureba uko twakwicarana na Minisiteri ya Siporo kuko ni yo imuhemba maze tukareba icyo amategeko avuga. Nta gisubizo twari twamuha gusa twumvise ko yatangiye gutoza ahandi.”

Iyi yari inshuro ya gatatu De Tarso aza gutoza mu Rwanda, aho bwa mbere byari hagati ya 2010 na 2011 ubwo yafashije Ikipe y’Igihugu y’Abagabo batarengeje imyaka 20 kuba iya kane muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball.

Uyu wanarebereraga amakipe y’abato, yari no mu Rwanda mu 2021 aho yatoje amakipe y’Igihugu y’Abagabo n’Abagore mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali nubwo byarangiye abagore bakuwe mu irushanwa kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil binyuranyije n’amategeko.

Paulo De Tarso Milagres yagakwiye kuba ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18, iri muri Tuniziya aho yitabiriye Shampiyona Nyafurika y’abatarengeje iyo myaka.

Ubuyobozi bwa FRVB bwatangaje ko nibirangira agiye bazihutira gushaka umusimbura we kuko abatoza beza bahari ku bwinshi.

Paulo de Tarso yari yafashije ikipe y’Igihugu y’Abagore kwegukana umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroon umwaka ushize

Paulo De Tarso Milagres yatoje ikipe y’igihugu mu gikombe cya Afurika u Rwanda rwakiriye muri 2021

De Tarso yatangajwe mu ikipe ya Alianza Lima WVC yo mu gihugu cya Peru

Uyu mutoza yagakwiye kuba ari kumwe n’ikipe y’Igihugu ya U18 yaraye itangiye imikino nyafurika muri Tuniziya

Muhire Jimmy Lovely August 22, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?