UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma PAC irahata ibibazo abayobozi yifashishije ikoranabuhanga
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Ubukungu

PAC irahata ibibazo abayobozi yifashishije ikoranabuhanga

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 14/09/2020 saa 9:31 AM

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 baratangira kwitaba Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) hifashishijwe ikoranabuhanga, batange ibisobanuro mu magambo ku makosa yabagaragayeho ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rigaragaza ko Igikorwa cyo kubariza mu ruhame (Public Hearing) cy’uyu mwaka gikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (webinar), mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abayobozi bitezweho gutanga ibisobanuro ku mimungire idasobanutse y’umutungo wa Leta yagaragajwe mu muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018/2019, yagejejwe ku bagize Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 15 Gicurasi 2020.

Abayobozi bagiye gusabwa ibisobanuro byimbitse nyuma y’ubusesenguzi PAC yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta  n’izindi raporo zivuga ku bigo bya Leta, amashami n’imishinga bifite ibibazo.

- Advertisement -

Nyuma y’iryo sesengura ryimbitse, PAC yasanze hari ibigo bimwe na bimwe bifite ibibazo by’ingutu mu micungire y’umutungo wa Leta bigomba gutangaho ibisobanuro.

Intego ni yo kugaragaza ahari ibyuho no gufasha abayobozi gusobanukirwa n’intege nke bagaragaje mu gukurikirana imitungo ya Leta, byaba ngombwa bakanabiryozwa mu rwego rwo gukomeza gushimbangira umuco wo gucunga neza ibigenewe rubanda no gukorera mu mucyo.

Umuyobozi wa PAC Valens Muhakwa , yavuze ko guhamagaza abo bayobozi byashingiye ku makosa adashobora kwihanganirwa yakozwe mu bigo n’inzego bayoboye mu rwego rw’imicungire y’umutungo w’Igihugu.

Ati: “Twashingiye ku ngingo zirimo kwibaza niba abaturage barabonye ibyo bagenewe, n’urwego ibyo bigo n’inzego za Leta byashyize mu bikorwa inama byahawe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, tutirengagije n’umuhate bashyize mu kuvugurura imikoreshereze y’ingengo y’imari bigenerwa.”

Gahunda yo gusaba ibisobanuro abayobozi bo mu nzegoza Leta yitezweho gusoza tariki ya 6 Kanama 2020. Iyo gahunda  isubukuwe mu gihe yagombaga kuba yarabaye hagati ya tariki 21 Nakanga no ku ya 5 Kanama igasubikwa kubera ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19.

UMURENGEZI September 14, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

Burera: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubasenyera amazu

Hashize 5 months
ImiberehoUbukungu

Musanze: Abaturage barashinja REG kubangiririza imyaka nta ngurane

Hashize 7 months
ImiberehoPolitikiUbukungu

Rutsiro: Ubuyobozi buritana ba mwana ku kibazo cy’umuhanda umaze imyaka 2 udacaniye

Hashize 8 months
AmakuruIbidukikijeImiberehoUbukungu

Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubambura ingurane z’ibyangijwe

Hashize 8 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?