UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nzabonimpa Emmanuel meya w’Akarere ka Gicumbi yiyemeje gukemura ibibazo biri muri Gicumbi FC
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Nzabonimpa Emmanuel meya w’Akarere ka Gicumbi yiyemeje gukemura ibibazo biri muri Gicumbi FC

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 17/05/2024 saa 11:15 AM

Uruhererekane rw’ibibazo byabaye akarande  muri Gicumbi FC bigiye  kuvugutirwa umuti  harebwa uko yasubira mu cyiciro cya mbere ndetse iyi kipe  yongere  itange  ibyishimo ku baturage no mu Karere ka Gicumbi.

 

Ibi meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonompa Emmanuel, yabitangarije  mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze  ko nta rirarenga kandi inzego bireba zigiye kwicara zigatekereza ku cyakorwa ngo ikipe isubire ku murongo ndetse n’amatiku yakunze kuyivugwamo bayacoce.

Nzabonimpa Emmanuel yashimangiye kandi ko akurikirana Gicumbi FC ndetse n’ibibazo biyirimo abizi byiganjemo ibyo kudahemba abakinnyi, kutabona ubushobozi bwo kubacumbikra, gucunga nabi ingengo y’imari.

- Advertisement -

Hari kandi kugumura abakinnyi rimwe na rimwe bigatuma badakora imyitozo, byose hamwe byatumaga ikipe itsindwa umusubizo kuko abakinnyi benshi bayo baturukaga i Kigali bagakina badaheruka imyitozo.

 

Ku ikubitiro mu nzira zo gukemura ibibazo byose bituma  iyi kipe itajya mu byiciro byo hasi nko  mu Cyiciro cya Gatatu, Meya Nzabonimpa yavuze ko yatangiye kwifashisha abafatanyabikorwa banamwemerera inzu zigera kuri esheshatu zahoze ari iz’ubuyobozi bwa leta nubwo zidakoreshwa ,aho zizatunganywa zigahabwa abakinnyi b’iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi aho gukomeza gushakisha amafaranga y’ubukode dore ko nayo aboneka bigoranye.

Uyu muyobozi kandi {Meya Nzabonimpa} yatangaje  ko hakiri ikibazo gikigoye cy’uko   bitakoroha guhita usesa Komite Nyobozi ya’ikipe ya Gicumbi fc  , gusa hagiye kubaho ibiganiro byaba ngombwa hakazatorwa indi ariko mu gihe kiri imbere.

 

Ikipe ya Gicumbi FC ntabwo iri mu makipe  yageze mu mikino ya kamarampaka  azakinira kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyamara abantu benshi harimo n’ubuyobozi bwayo bwavugaga ko izaza mu cyiciro cyambere ,muri iyi kipe kandi hagiye hakomeza kumvikana umwuka utari mwiza haba mu bayobozi hagati yabo ubwabo ndetse no mu bafana,gusa kuva Meya Nzabonimpa yagaruka k’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi abaturage bamufitiye icyizere ko ibi byose azabivugitira umuti cyane ko asanzwe ari umukunzi wa siporo wabigaragaje cyane ubwo aka karere katwaraga ibikombe bitandukanye mu mikino y’intoki nka Handball .

 

Meya  w’Akarere ka Gicumbi FC, Nzabonimpa Emmanuel, arashaka gushyira ikipe ya  Gicumbi FC k’umurongo

Muhire Jimmy Lovely May 17, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?