UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nyuma yo kuva habi Côte d’Ivoire yegukanye CAN 2023
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Nyuma yo kuva habi Côte d’Ivoire yegukanye CAN 2023

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 12/02/2024 saa 11:17 AM

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2023 nyuma yo gutsinda iya Nigeria ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare 2024, kuri Stade Alassane Ouattara d’Ébimpé.

 

Uyu mukino witabiriye n’abanyacyubahiro batandukanye nka Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara na madamu; Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino na Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Uyu mukino watangiye utuje cyane wiganjemo amakosa menshi. Iminota 30 yashize nta kipe iratera ishoti rigana mu izamu.

- Advertisement -

Alex Iwobi yateye koruneri bakozaho umutwe, umupira usanga Kapiteni William Troost-Ekong atsinda igitego cya mbere cya Nigeria ku munota wa 38.

 

William Troost-Ekong,yishimira igitego

 

Côte d’Ivoire yagerageje gusatira ishaka uko yishyura igitego hakiri kare ariko umunyezamu Stanley Nwabali akabyitwaramo neza.

Igice cya mbere cyarangiye Nigeria yatsinze Côte d’Ivoire igitego 1-0.

Iyi kipe yari mu rugo yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira bikomeye.

Ku munota wa 62, Simon Adingra yateye koruneri nziza Frankie Kessie akina n’umutwe yishyurira Côte d’Ivoire igitego.

 

Frankie Kessie yishimira igitego cyo kwishyura

 

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ariko uburyo Sébastien Haller yabonaga ntibubyare umusaruro.

Ku munota wa 80, Adingra yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, Haller akozaho akaguru atsinda igitego cya kabiri cya Côte d’Ivoire.

 

Sébastien Haller yatsinze igitego cy akabiri

 

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ntiyakinaga neza nk’uko yakinnye indi mikino ndetse n’abakinnyi bayo bakomeye kuko wabonaga ko Ademola Lookman na Moses Simon umukino wabananiye.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire yatsinze Nigeria ibitego 2-1 yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya ya gatatu, aho yagiherukaga mu 2015 mu gihe yatwaye icya mbere mu 1992.

Uwavuga ko iyi kipe yakoze ibitangaza ntiyaba abeshye kuko yazamutse mu matsinda bigoranye cyane, aho yari mu makipe ya gatatu yatsinzwe neza.

 

Ibi byaviriyemo Umutoza Jean Louis Gasset kwirukanwa, ikipe ihabwa Emerse Faé wari wungirije, nyuma y’iminsi 19 gusa ahesha iki gihugu Igikombe cya Afurika cya gatatu nta wagihaga amahirwe.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, William Troost-Ekong, ni we wabaye Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa, Umunyezamu Mwiza yabaye Ronwen Williams w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Guinée Équatoriale, Emilio Nsue, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, aho afite bitanu yatsinze mu mikino ine.

Umutoza w’Irushanwa yabaye Emerse Faé w’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, Simon Adingra ukinira iyi kipe, aba umukinnyi muto w’irushanwa.

 

Perezida wa FIFA, Gianni Infatino ashyikiriza Ronwen Williams igihembo cy’umunyezamu mwiza w’irushanwa

 

Uhereye i bumoso, Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara na Perezida wa FIFA Gianni Infatino ni bo batanze ibihembo

 

Kapiteni Max Alain Gradel yishimira igikombe begukanye

 

Côte d’Ivoire yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu

Muhire Jimmy Lovely February 12, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?