Kuri uyu wa kane tariki 06 Kanama 2020, mu Mudugudu wa Kaganza, akagari ka Kiruri, mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza hafatiwe abantu babiri batetse Kanyanga.
Abafashwe ni Nsengimana Celestin w’imyaka 36 n’umukozi we Nteziyaremye Evariste uvuka mu karere ka Karongi, we akaba afite imyaka 49 y’amavuko.
Nyuma yo kugubwa gitumo, bombi bemeye icyaha, bavuga ko basanzwe bateka kanyanga ifatwa nka kimwe mu biyobyabwenge bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Nteziyaremye avuga ko mbere y’uko atangira guteka kanyanga yari umukozi uhembwa amafaranga y’u Rwanda igihumbi na Magana atanu(1,500frw) ku munsi, nyuma akaza kwishora mu gukora kanyanga, ngo kuko yakekaga ko ariho azakura amafaranga ahagije, bitewe nuko ayo yakoreraga akiri i Karongi yari make.
- Advertisement -
Ati: “Navuye iwacu i Karongi nje gukorera amafaranga none ndayabuze kandi ngiye no gufungwa, ndasaba imbabazi kubyo nakoze.”
Nsengimana nawe kimwe na mugenzi we, yicuza ko yagiye muri buriya bukorikori yitezemo amafaranga menshi none ngo bukaba bumukozeho.
Ntazinda Erasme Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko nk’ubuyobozi bari bazi ko muri ako gace hasanzwe hakorerwa Kanyanga.
Mu kiganiro n’abaturage, yababwiye ko ubuyobozi butazigera bwihanganira ibikorwa nk’ibi, abasaba gutanga amakuru ku bacuruza kanyanga kugira ngo bafatwe.
Ati: “Turashimira abaturage batanga amakuru tukarwanya ibiyobyabwenge, ibidakwiriye nimubibona mujye mubivuga.”
Mu Kagari ka Kaganza kuva mu mezi atatu ashize hamaze kubarurwa abantu 41 bafunzwe bazira kanyanga, mu gihe igikorwa cyo gushakisha abandi nacyo kigikomeje.