UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 4 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nyanza: Abantu 9 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basengera umurwayi w’Igicuri
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Nyanza: Abantu 9 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basengera umurwayi w’Igicuri

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 13/08/2020 saa 10:25 PM

Mu ijoro ryakeye, mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, mu Kagari ka Gati, mu Mudugudu witwa Kiniga hafashwe abantu basanzwe basengera mu idini y’Abarokore (ADEPR) mu rugo rw’umuturage witwa Xavier Zirimwabagabo, bakaba bafashwe bazira ko bakoze ibihabanye n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Abantu 9 bafashwe basengera mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza

Bavuga ko icyabateye kujya gusengera kwa Zirimabagabo ari uko barimo basengera umukobwa usanzwe arwara indwara yo kwitura hasi, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza; Erasme Ntazinda yabibwiye Flash Tv.

Meya Ntazinda avuga ko aba baturage bahisemo gusenga ku giti cyabo, ko batari batumwe n’itorero ryabo ndetse ngo ntabwo bari bazwi ho ubutagondwa bw’imyemerere.

Aragira ati: “Ni abayoboke b’Itorero rya ADEPR, basanzwe atari intagondwa; ngo barimo basengera umuntu urwaye Igicuri. Twavugishije Pasiteri wabo atubwira ko abo bagiyeyo ntawabatumye kandi ko ibyo bakoze atari byo na bo basaba imbabazi”

- Advertisement -

Abo bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Muyira, gusa umwe muri bo akaba yatorotse.

Mu minsi ishize, mu karere ka Nyanza hari abantu 613 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirida Coronavirus, aba 9 bakaba biyongereyeho, ndetse kandi Ibikorwa nk’ibi hari abantu 23 bafashwe kuwa Kabiri  tariki 11 Kanama, mu Karere ka Gatsibo na bo bariho basengera mu rugo rw’umuturage.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, abantu 23 b’i Gatsibo bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga/ Photo by RNP

Eric Uwimbabazi August 13, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 9 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 1 year
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 1 year
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?