Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gukubita inyundo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30, akaba ari umwana w’umukecuru uherutse gutwikirwa inzu ashinjwa kuroga no kuba afite za Nyabingi iwe.
Uwo mukecuru ni uwo mu mudugudu wa Musagara, Akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano.
Ahagana saa mbili z’ijoro(20h00) kuri iki cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020, ubwo uyu mukobwa yari asohotse agiye mu bwiherero, ngo yahuye n’abantu bataramenyekana bamukubita inyundo mu mutwe.
Ni nyuma y’uko kuwa kane tariki ya 03 Ukuboza2020, inzu y’umubyeyi w’uyu mukobwa yatwitswe bimwe mu bikoresho bigashya.
- Advertisement -
Icyo gihe bamwe batuye muri ako gace babwiye itangazamakuru ko bacyeka ko iyi nzu yatwitswe kubera gucyeka ko uyu mukecuru aroga.
Umwe muri bo agira ati, “Hari hashize icyumweru dukoze inama n’abayobozi maze bamwe mu baturage bamushinja amarozi no kugira za nyabingi, mu bamushinjaga harimo n’abana be bavuga ko ajya aroga abuzukuru bakarwara. Rero dusanga ariyo mpamvu bamutwikiye iyi nzu.”
Mu nama y’umutekano yahise iba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukuboza, Polisi ikorera mu Murenge wa Kagano yahise ita muri yombi abantu batandatu barimo basaza b’uyu mukobwa.
Mukamasabo Appolonie, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, mu nama y’umutekano yabereye mu mudugudu wa Musagara, yavuze ko ubuyobozi bw’umudugudu bugiye gusana iyi nzu y’uyu muryango, asaba n’abaturage kureka gucyeka amarozi mu gihe batagiye kwa muganga ngo babyemeze.
Agira ati, “Niba umuntu yarwaye utagiye kwa muganga ngo umupimishe umenye uburwayi afite, ntabwo iyo apfuye uhita wanzura ko warogewe n’umuturanyi kandi utagiye kwa muganga ngo abaganga aribo bavuga uburwayi umuntu arwaye.”
Uwakubiswe inyundo, yajyanwe mu bitaro bya Kibogora, kugeza ubu amakuru ariho akaba avuga ko arembye cyane.