Imiryango isaga ijana (100) yo mu Kagari ka Ninzi, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, ivuga ko bamaze imyaka umunani(8) bishyuza ingurane z’ibyangijwe na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ingufu REG ubwo yabagezagaho umuriro w’amashanyarazi.
Aba baturage bavuga ko iyo bagiye kwishyuza babwirwa n’iyi sosiyete ko ‘bari bazi ko bishyuwe’.
Maurice Ntamuvurira yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bishimiye kugezwaho umuriro w’amashanyarazi kuko ari kimwe mu bikorwaremezo bihatse amajyambere, gusa ngo bababazwa no kuba hari ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga imirimo yo kubagezaho ariya mashanyarazi, none imyaka ikaba ibaye umunani basiragizwa bishyuza ingurane yabyo.
Ntamuvurira akomeza avuga ko iyi sosiyete yamubariye ibihumbi 106Frw byo kumwishyura akaba atarahwemye kwishyuza ariko na n’ubu akaba atarishyurwa.
- Advertisement -
Seraphine Mukanyandekwe we avuga ko bamubariye ko agomba kwishyurwa ibihumbi bisaga mirongo itanu(50.475 Frw) ariko nawe amaso akaba yaraheze mu kirere.
Simon Mujyambere w’imyaka 78 y’amavuko yagize ati: “Ayo bambariye ntabwo nyibuka bahoze bayasoma, abandi barabishyuye twebwe ntabwo batwishyuye.”
Aba bavuga ko bafite imbogamizi kuko bagiye ku ishami rya REG rya Nyamasheke bakababwira ko bari bazi ko barangije kwishyura.
Aba baturage bangirijwe ibikorwa birimo iby’ubuhinzi nk’insina, ibiti bya avoka n’iby’Ikawa; mu gihe ari byo byabafashaga kwikenura none ubu bakaba bagorwa no kubona amafaranga yo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Clement Rushingwabigwi uhagarariye REG ishami rya Nyamasheke avuga ko abantu batarishyurwa ari abatanze ibyangombwa bituzuye ariko ko bari gushaka umuti wa kiriya kibazo.
Ati: “Ku bufatanye n’Akarere liste ziri gukorwa, twabasabye kujya kuri ‘one stop center’ mu cyumweru gitaha hari umukozi wacu uzaza iyo liste ayikusanye na bo tubafashe.”
Akarere ka Nyamasheke kari ku kigereranyo cya 41% by’abantu bahawe amashanyarazi na REG, nk’uko bigaragara mu mibare yashyizwe ahagaragara n’iyi sosiyete mu kwezi kwa Kamena 2020, ngo icyitezwe bikaba ari ukuzamura iki gipimo, hagamijwe kugeza umuriro kuri buri Munyarwanda wese.