Umugore w’myaka 58 utuye mu Mudugudu wa Mirama ya II, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020, yakubise umugabo we ifuni ahita yitaba Imana, bigakekwa ko yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe.
CIP Twizeyimana Hamdun, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko nta makimbirane na make uyu mugore yari yagiranye n’umugabo ahubwo ngo harakekwa uburwayi bwo mu mutwe ko aribwo bwabimuteye kuko mu myaka yashize yakunze kubugira.
Agira ati, “Ni umudamu wabanaga n’umugabo we bamaranye igihe kirekire bafitanye abana bakuru cyane ndetse nta n’ikibazo kizwi bari bafitanye, nta n’amakimbirane basanganywe ariko umugabo abatunze ari abagore babiri. Twamenye amakuru y’uko uyu mugore yigeze kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, icyo gihe yajyanywe kwa muganga birangira atagiye i Ndera kubera ikibazo cy’ubushobozi.’’
Akomeza avuga ko ibi bituma hakekwa ko ariyo mpamvu yatumye yica umugabo we kuko ngo nta n’umuntu n’umwe wari uhari ubwo yamwicaga ngo nibura asobanure uko byagenze.
- Advertisement -
Ati, “Ibigaragara yamukubise isuka mu mutwe ahita apfa, ariko ntiharamenyekana icyatumye amwica. Turakomeza dukurikirane tumenye impamvu yabimuteye niba anafite icyo kibazo cyo mu mutwe tuzamupimisha tubimenye neza byemezwe na muganga.’’
CIP Twizeyimana asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’aho abaye bakabigeza ku nzego z’ubuyobozi zikabafasha kubikemura.
Kuri ubu umugore ukekwaho kwica umugabo we afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe agitegerejwe kuvuzwa ngo hamenyekane koko niba afite uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.