Mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, haravugwa inkuru y’umuryango ubayeho mu bukene bukabije, ari nabwo ntandaro y’uburwayi bw’amavunja yibasiriye abana be batatu, ariko bakabyitirira amarozi n’amashitani.
Nk’uko inkuru dukesha TV1 ibivuga, ngo uyu muryango ugizwe n’umugore n’abana be batatu, ubayeho mu bukene bukabije, aho bararana n’inkwavu mu nzu, iyi ikaba ari yo ntandaro y’umwanda ubatera kurwara amavunja.
Uyu mubyeyi utakibana n’umugabo we kuko ngo yamutaye mu myaka irindwi ishize, avuga ko ntako atagira ngo ahandure abo bana, ariko ngo byaranze.
Agira ati, “Umugabo yantanye abana kandi turi no mu bukene bukabije, ari nako amavunja yibasiye abana banjye. Ngerageza kubahandura ndetse n’abaturanyi n’abajyanama b’ubuzima bakamfasha, ariko ntacyo bitanga.”
- Advertisement -
Uyu mubyeyi ahamya ko ntako atagira ngo ahandure abana be, ariko ngo byaranze
Ibi ni nabyo bivugwa n’abaturanyi be, aho bamwe bavuga ko ayo mavunja yaba ari amarogano cyangwa barinjiriwe na Shitani(Satan).
Umwe muri bo agira ati, “Uriya mugore ntako atagira ngo ahandure abana be, yewe natwe n’abajyanama b’ubuzima turamufasha, tukabahandura, ariko amavunja ntakira. Niba ari umwanda ubitera ntitubizi, natwe byaratuyobeye, tubona atari gusa!”
Undi muturanyi we yatanze igitekerezo cy’uko ubuyobozi bwamufasha bukamwubakira igikoni, akajya arazamo inkwavu, kuko ari zo ntandaro y’umwanda wo nzira y’uburwayi bw’amavunja.
Ati, “Nyina ntako atagira ngo abahandure ndetse natwe turamufasha, ariko byarananiranye. Twayobewe uko ariya mavunja azakira. Ni abo gukorerwa ubuvugizi, yenda akubakirwa igikoni kikajya kirarwamo n’izo nkwavu agatandukana nazo, tukareba ko umwanda wagabanuka aho bararanaga nazo.”
Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bahora mu bukangurambaga bwo kubuza abaturage kurarana n’amatungo, ndetse ngo banagerageza guhindura imyumvire ku bitera amavunja.
Agira ati, “Umwanda ni urugamba turimo kurwana kandi impinduka zose ntabwo zihita ziboneka ako kanya. Ni muri urwo rwego dufite gahunda yo gukemura icyo kibazo mu buryo burambye, dutandukanya amatungo n’abaturage.
Ntabwo bidushimishije natwe nk’ubuyobozi, ahubwo igikenewe ni ubukangurambaga, kuko isuku yo mu nzu isaba mbere na mbere guhindura imitekerereze duhereye ku muturage, ariko na none uruhare rw’umuyobozi ni ngombwa kugira ngo dufashe umuturage guhinduka no gutekereza neza mu buryo bukwiriye.”
Uyu muyobozi kandi, ashimangira ko amavunja atari amarogano, cyangwa ngo akomoke kuri Shitani, ahubwo ko aterwa n’umwanda, bityo ko n’abaturage bagifite imyumvire nk’iyi bakwiye kuyihindura.
Ati, “Ntabwo amavunja ari amarogano cyangwa ngo azanwe na Shitani nk’uko babivuga, ahubwo ni umwanda. Ibyo tubiganiraho kenshi tukababwira ko nta mavunja y’amarogano abaho, ndetse iyo abafite icyo kibazo cyo kubyemera batyo, dufatanya n’inzego z’abagore, tugakora isuku muri urwo rugo tuba twabonyemo umwanda.”
Kuba hari abaturage batemera ko amavunja aterwa n’umwanda, ahubwo bakavuga ko bayaroga, niryo zingiro ry’ikibazo cy’amavunja akigaragara hamwe na hamwe, bityo bigasaba ubukangurambaga bwimbitse bwo guhindura iyo myumvire.
Bararana n’inkwavu mu nzu
Hari abafata aya mavunja nk’amarogano cyangwa amashitani