Ababyeyi bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu,batawe muri yombi bakekwaho gutwika intoki umwana wabo w’imfura w’imyaka 10 y’amavuko bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi.
Tariki ya 29 Kamena ku mugoroba, Saa moya Hitimana Emmanuel w’imyaka 34 n’umugore we Mukandutiye Liliane w’imyaka 28 bafatanyije gutwika umwana wabo.
Amakuru avuga ko nyina w’uwo mwana yagiye kureba aho yari yashyize amafaranga 1000Frw,maze asanga ntayahari yigira inama yo kugenzura ko umwana we ariwe wayatwaye ubwo yihumurije intoki ze yumva zirahumuraho amandazi ahita yemeza ko uwo mwana ariwe wamutwariye amafaranga bahita bamuhanisha icyo gihano kibabaza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yemeje aya makuru y’ibi byakozwe na Hitimana Emmanuel afatanyije n’umugore we Mukandutiye byo gutwika umwana wabo intoki.
- Advertisement -
Yagize ati “Nyina w’uriya mwana yagiye kureba amafaranga igihumbi aho yari ari arayabura, yegera umwana yumva arahumura amandazi amenya ko ari ya mafaranga yayaguzemo. Ubwo yahise afatanya n’umugabo we bafata intoki z’umwana wabo bazishyira mu ziko barazitwika.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo batwikaga uwo mwana yaratatse cyane abaturanyi barabyumva babimenyesha umuyobozi w’umudugudu nawe atabaza Polisi iraza irabafata.
Umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho ababyeyi be bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabatwa kugira hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera kwirinda guhana abana mu buryo ndengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri.
Yagize ati ‘Nta muntu ukwiye guhana umwana muri buriya buryo kabone n’iyo waba utaramubyaye. Nk’umubyeyi hari ukuntu wakosora umwana niyo wamuganiriza gusa ariko utamuhaye ibihano bibabaza umubiri.”
Yashimiye umuyobozi w’umudugudu watanze amakuru anasaba n’abandi kudahishira abakora ibyaha.
Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.