Ku Gicamusi cyo kuri uyu wa gatatu taliki 14 Mata 2021, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru ivuga ko Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen SEKAMANA Jean Damascène yeguye yamaze kwegura ku mirimo y’umwanya wa FERWAFA mu Rwanda.
Mu ibaruwa ifunguye, Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize inteko Rusange y’umuryango wa FERWAFA mu magambo ye.
Muri iyo baruwa yagize ati, ”Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.”
Nyuma y’ubu bwegure bwe, kuri ubu haribazwa ushobora kumusimbuzwa agahabwa inshingano zo kuyobora FERWAFA hagamijwe kuziba icyuho cy’ubwegure bw’uwari umuyobozi wayo.
- Advertisement -
Dore urutonde rw’abantu 6 bashobora guhabwa inshingano zo kuyobora Ferwafa
1.Ntagungira Celestin(Abega)
Uyu mugabo yigeze kuyobora iri shyirahamwe muri 2011, ndetse kandi akaba yarahoze ari umusifuzi mpuzamahanga. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Brigadier General Jean Bosco Kazura nawe wasezeye izi nshingano asigaje imyaka 2 ngo Manda ye irangire. Ntagungira icyo yari yatanzwe nk’umukandida wari uturutse muri Rayon Sport.
2. Nzamwita Vincent De Gaulle
Nzamwita nawe uri mu bari guhabwa amahirwe yo kuba yakongera kuyobora Ferwafa, nawe yigeze kuyobora iri shyirahamwe mu gihe kingana n’imyaka 4, aho yari yasimbuwe na Sekamana Jean Damascene.
3.Munyakazi Sadate
Munyakazi Sadate nawe wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports yari abereye umuyobozi, yatangiye guhabwa amahirwe yo kuyobora Ferwafa nyuma y’uko uwari uyibereye umuyobozi yeguye kuri izi nshingano.
4.Desire Mbonabucya(Legend)
Uyu mugabo nawe azwi cyane mu mupira w’Amaguru kuko yigeze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu nawe akaba ari mubahabwa amahirwe yo kuyobora Ferwafa cyane ko yakunze kunenga uburyo umupira w’amaguru mu Rwanda uyobowe.
5. Muhire Hassan
Muhire Hassan nawe ni inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko yigeze no gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda, nyuma akaza no kuyabera umutoza mu bihe bitandukanye.
6.Olivier Karekezi(Legend)
Olivier Karekezi yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse bakanayifatira rurini, nyuma aza kuba umutoza w’amakipe akomeye mu Rwanda harimo Rayon Sports yabereye umutoza mu myaka yashize, ndetse na Kiyovu sports ari gutoza kuri ubu.
(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ferwafa muri manda y’imyaka 4 kuwa 31 Werurwe 2018, icyo gihe yari amaze gutorwa asimbuye Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayoboye Ferwafa, akaba yeguye habura amezi agera ku munani ngo manda ye ayisoze.
Abenshi bakomeje kwibaza ushobora gutorerwa izi nshingano zo kuyobora Ferwafa cyane ko abakunzi ba Ruhago bavuga ko nta terambere rw’umupira w’amaguru mu Rwanda bigeze babona mu myaka irenga 15 ishyize.