UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu – Perezida Kagame
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu – Perezida Kagame

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 08/04/2021 saa 9:40 AM

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko u Rwanda nta kindi gihe rwigeze rurangwa n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu, kuko ngo kuri ubu Abanyarwanda baharanira iterambere aho kwita ku bibarangaza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021, mu butumwa yageneye Abanyarwanda n’abashyitsi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoreye Abatutsi.

Nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Umukuru w’Igihugu n’abandi bashyitsi bahuriye muri Kigali Arena, ari naho havugiwe amagambo ajyanye n’uyu muhango.

Ijambo ry’umukuru w’Igihugu ryakurikiye iry’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene wagarutse ku mateka yaranze Abayobozi bo muri Repubulika za mbere, n’ingengabitekerezo ya Jenoside uko yagiye ikura ikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batazasibanganya amateka ngo bibakundire.

Ati, “Mpereye ku byo Jean Damascene Bizimana yari amaze kutubwira, biriya ni ubuhamya bw’ukuri, ni ukuri kutazahinduka. Ariko rero, niba abahakana amateka, ibyabaye bitabatera isoni, njyewe, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari umuhango usanzwe, kuko ngo wibutsa byinshi kandi bikomeye.

Ati, “Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze ayo mahano baracyidegembya hirya no hino ku Isi.”

Yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko badakwiye guheranwa n’uburemere bw’ayo mateka.

Ati, “Ni inshuro ya kabiri umuhango nk’uyu wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubaye hari icyorezo cya Covid-19. Kuba tudateranira hamwe nk’uko bisanzwe, birongerera agahinda abarokotse Jenoside, kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege ari byo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu mu kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.”

Yakomeje agira ati, “Kongera kubaho nk’igihugu, tubikesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi. Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye bayafatishije amaboko yombi, iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraga zacu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko kubera izi mpamvu, no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kurangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.

Ati, “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko, ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu, iyi ni yo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”

Nyuma y’ijambo mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yakomeje kugeza ubutumwa bwihariye ku bashyitsi mu rurimi rw’amahanga, aho yagarutse cyane ku butabera kuri bamwe mu bagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame, bunamiye abazize Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere

UMURENGEZI.COM

 

Eric Uwimbabazi April 7, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?