UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nirisarike Salomon yabonye ikipe nshya mu Bubiligi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Nirisarike Salomon yabonye ikipe nshya mu Bubiligi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 15/08/2024 saa 3:12 PM

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon, yabonye ikipe nshya agiye gukinira ya KVV Zepperen Brustem yo mu Bubirigi nyuma yo kumara umwaka wose atabona umwanya wo gukina muri KVK Tienen.

 

Nirisarike Salomon ni umwe mu bakinnyi Amavubi yakunze kwifashisha mu mikino mpuzamahanga ariko hashize imyaka ibiri adahamagarwa kubera urwego rwe rwamanutse aho atandukaniye na FC Urartu yo muri Armenia.

Akiyivamo yagiye muri KVK Tienen yo mu Bubiligi yari amaze umwaka wose akinira ariko ntiyigeze agirirwa icyizere n’Umutoza wayo, Wouter Hias, utaramuhaye umukino n’umwe kuva yahagera.

- Advertisement -

Shampiyona yo muri Armenia irangiye, uyu Munyarwanda ari mu bakinnyi ikipe yarekuye ikabaha uburenganzira bwo kuba bakwishakira ahandi bajya gukina.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yamaze gufata umwanzuro ajya muri KVV Zepperen Brustem, ikina mu Cyiciro cya Kane mu Bubiligi aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Nirisarike aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu muri Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda rwakinaga imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Andi makipe yakiniye arimo Royal Antwerp, Sint-Truiden na Pyunik Yerevan.

Myugariro w’Amavubi Nirisarike Salomon yabonye ikipe nshya

Muhire Jimmy Lovely August 15, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?