UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma “Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane” – Uwayezu Jean Fidèle
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

“Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane” – Uwayezu Jean Fidèle

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 16/01/2024 saa 11:47 AM

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yaciye amarenga yo kwisubiraho akongera kwiyamariza kuyobora Gikundiro ubwo manda y’imyaka ine izaba irangiye mu Ukwakira k’uyu mwaka.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabereye ku biro bya Rayon Sports, kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024.

 

Uwayezu wagiye avuga kenshi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports kuko yumva ananiwe izi nshingano ziremereye gusa  kuri iyi nshuro yavuze aca amarenga yo kwisubiraho kuri uyu mwanzuro.

- Advertisement -

 

Ati, “Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda ndimo, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo mbakorera. Nibasanga narabakoreye, bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye ngasanga mbifitiye umwanya nzaza.”

 

“Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane, Imana ibahe umugisha, ibyo ntakoze muzabimbabarire, ni ko nari nshoboye. Ni uko bizagenda.”

 

Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore ziyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, zimaze kwegukana ibikombe bine ari byo Icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize mu bagabo ndetse n’Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

 

Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

 

Hari nyuma y’uko Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe icyo gihe, yandikiye Perezida Paul Kagame yishinganisha, ashinja abamubanjirije amacakubiri n’ibindi bitandukanye birimo kugura abasifuzi.

 

Jean Fidele Perezida wa Rayon Sports yaciye amarenga yo kongera kuyiyobora

Irebana na: home
Muhire Jimmy Lovely January 16, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 weeks
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 1 month
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 1 month
Ubuzima

Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?