N’kuko byatangajwe n’ubushakashatsi, ngo ni ngobwa ko umugabo nibura agomba gusohora inshuro zitari munsi ya 21 mugihe cy’ukwezi.
Ubushakashatsi buvuga ko biteganyijwe ko abagabo bose bagomba gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi kugira ngo birinde kanseri ya prostate.
Ubushakashatsi bwizera ko gusohora kenshi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate mu gihe cy’imyaka 18.
Byatangajwe ko abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 29, bashobora gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi, bafite amahirwe angana na 19 ku ijana yo kwirinda ibyago byo gufatwa n’iyo kanseri kurusha abasohora gake wenda inshuro 4 kugeza kuri 7 mu kwezi.
- Advertisement -
Ubushakashatsi bwakomeje kandi buvuga ko abagabo bafite hagati y’imyaka 40 na 49, basohora byibuze inshuro 21 mu kwezi, bafite amahirwe angana na 22 ku ijana yo kudasanganwa kanseri ya prostate.
Basoza bavuga ko uko umugabo abikora cyane, ariko amahirwe aba yiyongera, ari nako arushaho kwirinda.
Ivomo: santeplus