Umukecuru witwa Nyiransababera Xavera wo mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, ari gusembera mu baturanyi, nyuma y’uko ubutaka bwe bwubatsemo n’inzu yari atuyemo, butejwe cyamunara ku nguzanyo atigeze ajya gusaba muri banki.
Nyiransababera avuga ko yamenyeshejwe ko ubutaka bwe buri mu ngwate ya banki iherereye mu Karere ka Nyabihu, aho umuhungu we yagujije amafaranga Miliyoni esheshatu akananirwa kuzishyura, bakaza guteza cyamunara umutungo wa nyina, kandi nta ngwate yigeze amuha cyangwa ngo ayimutize.
Inyemezabwishyu yo ku itariki 10 Ukwakira 2011 yishyuriweho amafaranga 1000, igaragaza ko yishyuwe na Sebera Sylver washakanye na Nyiransababera Xavera batuye mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatumba, ubwo butaka bukaba bufite nimero 6508.
- Advertisement -
Nyuma yo gusohora icyangombwa cy’ubutaka, bigaragara ko bubaruye kuri Sebera Sylvere na Nyiransababera Xavera, kuri UPI 3/05/02/04/6508, ibyo bikanashimangirwa n’inyandiko y’umwanditsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka ushinzwe Ifasi y’iyandikisha ry’ubutaka y’Iburengerazuba yasohotse kuwa 04 Nzeri 2023.
Iyo nyandiko igaragaza ko umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu Ifasi y’Iburengerazuba yemeje ko ubutaka bufite nomero 6508, bwo mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatumba ari ubwa Sebera Sylvere na Nyiransabaera Xavera, nk’uko byanditse mu bitabo by’iyandikisha rusange ry’ubutaka.
Mu mwaka wa 2017, Nyiransababera yapfushije umugabo we bashakanye bituma ari we usigara ari umuzungura, ari nayo mpamvu ubu ari we uri kwibaza ukuntu yaterejwe cyamunara atarigeze yaka inguzanyo.
Byagenze bite ngo aterezwe cyamunara?
Mu mwaka wa 2019, ni bwo Nyiransababera yamenyeshejwe ko ubutaka bwe buri mu ngwate ya banki, kubera inguzanyo yatswe n’umuhungu we, witwa Harerimana Medard.
Uwo Harerimana Medard bigaragara ko afite ubutaka bumubaruyeho ko ari ubwe 100%, buhuje neza ibiranga ubutaka bwa nyina umubyara, Nyiransababera Xavera kuko nabwo bufite UPI 3/05/02/04/6508.
Nyiransababera avuga ko icyo cyangombwa cyatanzwe n’Akarere ka Ngororero mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko atumva ukuntu umuhungu we bahuza icyangombwa, kandi atarigeze amuha ubwo butaka, kandi ko n’iyo abumuha hari kubaho ihererekanya imbere ya Noteri, maze bukamwandukurwaho, ariko ubutaka bukajya ku muhungu we.
Agira ati, “Njyewe ntabwo numva ukuntu ubutaka bwanjye bwanditswe ku muhungu wanjye no kuri njye, kandi tukanahuza nimero ziburanga. Byakabaye byaragaragaye ko bunyanditseho, bajya kumuha icya ngombwa bakabitahura kuko biba bigaragara. Bishoboka bite ko twembi twagira ibyangombwa bisa kandi bifite UPI imwe?”
Nyiransababera avuga ko yigeze kubura icyangombwa cye cy’ubutaka, agakeka ko umuhungu we yaba yarakimwibye, maze atanga amatangazo kuri radiyo ko yakibuze, ariko ntiyajya kwaka ikindi.
Hagati aho ariko, umuhungu we Harerimana yahise nawe atanga amatangazo ko yabuze icyangombwa cye cy’ubutaka, maze ajya ku biro by’ubukataka bw’Akarere ka Ngororero, bumuha icyangombwa cy’ubutaka bwa nyina mu mazina ya Harerimana, ari naho Nyiransababera asanga hari urujijo.
Agira ati, “Ni gute abashinzwe gutanga ibyangombwa bagendeye ku matangazo umuhungu wanjye yatanze, bakamwandikaho ubutaka bwanjye, bakamuha n’ibiburanga byanjye batabona ko bibeshye?”
Muberantwari Reverien, Umuyobozi w’ishami ry’ibiro by’ubutaka mu Karere ka Ngororero, avuga ko kugira ngo Harerimana ahabwe icyangombwa, byaturutse ku kuba yarazanye amatangazo n’ibindi bisabwa ngo umuntu wataye icyangombwa ahabwe ikindi.
Avuga ko mu buryo bw’ikoranabuhanga bigaragara ko Nyiransababera afite ubutaka na Harerimana akagira ubundi, ariko ntasobanura neza ukuntu ubwo butaka buhuje nomero y’iyandikisha, kuko ari ho hatumye Harerimana ahabwa icyangombwa gisimbura icyo yavugaga ko cyatakaye.
Muberantwari kandi avuga ko habayeho uburiganya mu gushaka icyo cyangombwa, bityo ko Nyiransababera akwiye kurega umuhungu we mu bugenzacyaha, bugakurikirana uko Harerimana yabonye ibyangombwa bya nyina kugeza yiyandikishijeho ubutaka bwe.
Agira ati, “Kugeza ubu ubutaka bwanditse kuri Harerimana ni nawe waterejwe cyamunara ntabwo twamenya uko bwavuye kuri nyina bukamwandikwaho. Ibyo byasuzumwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, bazaze mbajyane yo batange ikirego, kuko twebwe twatanze icyangombwa hakurikijwe ibimenyetso by’uwataye igisanzwe.”
Nyiransababera avuga ko yarenganye, kuko yananyuze mu nkiko asaba gutesha agaciro icyo cyangombwa cyahawe umuhungu we, kugira ngo batamutereza cyamunara, ariko birananirana, kuko mu rukiko rw’ibanze rwa Gatumba n’urwisumbuye rwa Rubavu, zose zanzuye ko zidafite ububasha bwo gutesha agaciro ibyangombwa by’ubutaka.
Kugeza ubu, Nyiransababera ari gusembera mu ihema rya shitingi mu baturanyi, kuko yamaze gukurwa mu butaka bwe n’inzu yari atuyemo bikagurishwa, akaba asaba inzego kumurenganura agasubirana ibye, kuko yarenganyijwe n’abakamurenganuye.
Kigalitoday dukesha iyi nkuru, yashatse umuhungu w’uyu mukecuru ngo imubaze uko yabonye ubu butaka ntibyayishobokera, kuko kugeza ubu ngo ntawe uzi aho aherereye.