UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ngoma : Arashakishwa n’inzego z’umutekano kubera kwica Umugore we
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Ngoma : Arashakishwa n’inzego z’umutekano kubera kwica Umugore we

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 03/10/2020 saa 12:35 PM

Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 36 wo mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma ari gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro agahita atoroka. 

Ibi byabaye murukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukwakira 2020, mu Mudugudu wa Kavumve, mu Kagari ka Rubago, umurenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma.

Mbarushimana Ildephonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore n’uyu mugabo bari barasezeranye ariko uyu mugabo akaba yabaga mu Karere ka Kirehe, aho yari yarataye umugore we  akaza gushaka undi mugore i Rukumberi.

Ubwo ibi byabaga ngo umugore w’isezerano yari yaje kumureba kugira ngo amuhe amafaranga yo gutangira mituweli abana.

- Advertisement -

Agira ati, “ Yari yarashatse undi mugore inaha Rukumberi undi yaramutaye i Kirehe. Aho Kirehe uyu mugore yamurereraga abana uyu mugabo yari yarabyaye hanze we ntibigeze babyarana. Yaje inaha rero aje kumwaka amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza bw’abo bana be. Yari yacumbitse ku baturanyi kugira ngo aze kuvugana n’uyu mugabo mu gitondo undi aza kubimenya aramurarira.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Mu ijoro rero umudamu yasohotse agiye kwihagarika undi ahita amubona amwirukankaho abaturanyi barahurura uwatabaye bwa mbere yahise amutema ukuboko afata wa mugore amutemesha umuhoro aramwica, umugabo yahise ahunga ubu turi kumushakisha.”

Mbarushimana asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu muryango, ngo kuko ariyo avamo intandaro y’ubu bwicanyi.

Yabasabye kandi kujya bitabaza ubuyobozi aho bibaye ngombwa mu rwego rwo kwirinda ubwicanyi.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa, mu gihe uyu mugabo we agishakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA October 3, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?