Ku nshuro ya kabiri Abanyarwanda 10 bakina umukino wa Chess bagiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya “Chess Olympiad 2021” rigomba kuba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Iri rushanwa rizatangira guhera tariki ya 20 Kanama 2021, rizahuza ibihugu 155 bigabanyije mu byiciro 4, aho icyiciro cya 1 kigizwe n’amakipe 25 ya mbere asanzwe akomeye muri uyu mukino, arimo igihugu cy’u Burusiya, USA, u Bushinwa, u Buhinde na Ukraine, mu gihe Afurika ihagarariwe n’igihugu cya Misiri muri iki cyiciro.
Igihugu cy’u Rwanda kimaze kwitabira iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2000, kuri ubu kiri mu cyiciro cya 4 gikubiyemo amakipe agera kuri 60, ariko nayo agabanyije mu matsinda 5, bikaba biteganyijwe ko itsinda u Rwanda rurimo rizamenyekana kuwa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, buri tsinda rikazaba rigizwe n’amakipe cumi n’abiri.
Ikipe y’u Rwanda ihagarariwe n’abakinnyi 10 batoranyijwe na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Esheke, Niyibizi Alain Patience, mu bagabo ni Ruzigura Alexis (CM- umukandida kuri Master], Nduwayesu Maranatha, Dr. Nzabanita Joseph na Murara Urwintwari Ian.
- Advertisement -
Nduwayesu Maranatha uwa mbere uturutse i Buryo
Ku ruhande rw’abagore ni Shimwa Marie Faustine, Niyonsaba Aline [WCM- umukandida kuri Master], Uwamahoro Christelle na Iraduha Ange Christelle.
Naho mu mu cyiciro cy’abakiri bato, harimo Cyubahiro Ben Patrick (umuhungu) na Nzambazamariya Ignacia (umukobwa).
Muri rusange, ikipe igizwe n’abantu 6 barimo abagabo 2, abagore 2, ndetse n’abakiri bato barimo 1 w’umuhungu n’undi w’umukobwa, abandi bakaza ari abasimbura.
Byari biteganijwe ko iri rushanwa ryagombaga gutangira ku itariki ya 13 Kanama 2021, ariko riza kwigizwa inyuma ho icyumweru, u Rwanda rukazakina imikino 11 mu minsi 3 uhereye kuwa Gatanu tariki ya 20 kugera ku Cyumweru tariki ya 22 Kanama uyu mwaka.