Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Rayon Sports asubira muri FC Shkupi yo muri Macedonia.
Uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports yari yayigarutsemo muri Kanama 2022 ayisinyira imyaka 2 avuye muri FC Shkupi.
Ubwo yari agarutse yavuze ko ari we wasabye iyi kipe ya FC Shkupi kuba yamurekura akajya gushaka aho akina kugira ngo agaruke mu bihe bye, hari nyuma y’amezi 6 abazwe imvune y’agatsintsino ku kirenge cy’ibumoso.
- Advertisement -
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye Abdul yaciye amarenga ko yaba yatandukanye na Rayon Sports asubira muri FC Shkupi.
Ni amagambo yari aherekejwe n’amafoto ye ari mu myitozo y’iyi kipe iri muri Turikiya aho irimo gukorera imyitozo.
Ati “ndumva nishimiye cyane kuba hano i Burayi kongera gutangira ibyo ntarangije.”
Rwatubyaye Abdul yagize imvune muri Mutarama 2022 (ari na yo yatumye agaruka mu Rwanda) ubwo ikipe ye yo muri Macedonia ya FC Shkupi yari yakinnye umukino wa gicuti na na Sumqayit FK mu mukino wabereye muri Turikiya mu mujyi wa Antalya.
Gusa amakuru avuga mbere ko y’uko igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, Rwatubyaye Abdul yari yasabye Rayon Sports ko muri Mutarama 2024 yamurekura agasubira i Burayi.
Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.