Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatwitse ibiro 348 by’urumogi, amagarama 300 y’ikiyobyabwenge cya Mugo(Heroine), inamena Litiro 4.5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ibi byose nikaba byatwikiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Sendahangarwa Apollo Umuvugizi wa Polisi wungirije, yavuze ko gufatwa kw’ibi biyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n’abaturage biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.
Ati, “Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n’ababikwirakwiza habamo ubufantanye n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y’ibiyobyabwenge(Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.”
CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge.
- Advertisement -
Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati, “Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’abantu, bitera ubukene ababikoresha, ababikoresheje bibatera gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n’ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n’amategeko ubifatiwemo arafungwa.”
Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ariko cyane cyane urumogi ruturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu, mu gihe ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye mu gihugu cya Uganda.
Ibi biyobyabwenge byatwitswe, byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu myaka yashize ya 2019 na 2020, mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).